Kiyovu Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinn... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yisanze itemerewe gusinyisha abakinnyi nyuma y'uko  iminsi 45 irenze itabashije kwishyura rutahizamu ukomoka muri Sudan Sharaf Eldin Shaiboub.

Tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri, aho iyi kipe yiteguraga umwaka w'imikino 2022/23. Icyo gihe, Shampiyona yari itararangira aho yari igeze ku munsi wa 28.

Nubwo aba bakinnyi basinye, nyuma y'amezi abiri gusa, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yaje kwemeza ko abakinnyi baherutse gusinyisha batandukanye kubera kutubahiriza ibisabwa. Yagize ati 'Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho."

Sharaf Shaiboub ntabwo yigeze akinira Kiyovu umukino n'umwe, ariko aracyayihagama

Nyuma y'ibi byose aba bakinnyi ku ikubitiro, Sharaf Eldin Shaiboub yahise atanga ikirego muri FIFA avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports itubahirije amasezerano bari baragiranye, ndetse bagatandukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko, byatumye tariki 12 Gicurasi FIFA yoherereza impapuro Sosiyete bita Sports and Justice ariyo yari yakurikiranye ikirego, iyimenyesha ko Kiyovu Sports yatsinzwe urubanza bari bayirezemo.

Nyuma y'uko  Kiyovu Sports imenyesherejwe ko yatsinzwe, ntacyo yabikozeho, ndetse iminsi 45 yari yahawe  ikaba yararenze, bivuzeko ubu nta mukinnyi wa Kiyovu Sports wemerewe kwinjira muri sisiteme y'igura n'igurisha. Ubusanzwe Kiyovu Sports igomba guha Sharaf Eldin Shaiboub miliyoni 50 z'amanyarwanda nyuma yo kubimenyeshwa.

Aha niho imyanzuro y'itsindwa rya Kiyovu Sports yatangiriye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131138/kiyovu-sports-ntabwo-yemerewe-kwandikisha-abakinnyi-bashya-izira-umunyasudani-131138.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)