Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana umuhisi n'umugenzi yaciwe umurengera w'amafaranga nyuma yo gukora amakosa akomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana abakinnyi benshi mu gihe gito, yamaze gucibwa Milliyoni nyinshi cyane kubera kwirukana abakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko.

Umwaka ushize ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igiye gukina n'ikipe ya Espoir FC ku mukino wari ugiye gusoza Shampiyona, Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi 2 bakomoka mu gihugu cya Sudan Sharif Shaibub ndetse na John Mano ariko iyi kipe ntibakina kuko ngo hari ibyo batumvikanyeho.

Aba bakinnyi bahise bajyana Kiyovu Sports mu rukiko rurengera abakinnyi, kugeza ubu iyi kipe yamaze gucibwa Milliyoni zirenga 60 kubera ayo makosa Kiyovu Sports yakoze mu buryo butemewe n'amategeko.

Iyi kipe nyuma yo kuba irimo gushaka abakinnyi bagomba gusimbura abakinnyi barimo Abedi, Pitchou hamwe n'abandi birukanwe, hiyongeyeho no kuba bagomba gutanga Izi million zitari nke. Iyi kipe nyuma y'ibi bibazo byose dushobora kubona yisanze mu cyiciro cya kabiri nkuko byayibayeho mu myaka ishize.

Ikipe ya Kiyovu Sports yasoreje ku mwaka wa 2 n'amanota 63, yarushwaga ibitego gusa n'ikipe ya APR FC kuko zose zanganyaga amanota.



Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-nyuma-yo-kwirukana-umuhisi-numugenzi-yaciwe-umurengera-wamafaranga-nyuma-yo-gukora-amakosa-akomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)