Knowless yatangiye kwigira Impamyabumenyi yI... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije InyaRwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2022, nyuma y'uko agizwe 'Brand Ambassador' wa telefoni 'Note 20 Series' Infinix yashyize ku isoko ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi rihambaye.

Knowless agaragaza ko amezi 10 yari ashize adashyira hanze indirimbo kubera ko yari yafashe ikiruhuko, ndetse aherutse gusohora amashusho ku rukuta rwe rwa Instagaram, maze umugabo we Ishimwe Karake Clement amubwira ko ikiruhuko cyarangiye bagomba gukomeza ibikorwa by'umuziki.

Yaherukaga gusohora indirimbo 'Mahwi' yakoranye na Nel Ngabo iri kuri album ye ya Gatanu yise 'Inzora' yahurijeho abahanzi banyuranye bo mu Rwanda no muhanga.

Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize album ya Gatandatu.

Ati 'Nk'uko yabivugaga ibiruhuko byarangiye...ubu ni ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu ariko na mbere y'uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n'ibindi bikorwa bigomba gusohoka muri iyi minsi."

Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album, abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.

Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi 'itandukanye n'izindi zabanje'. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n'ibihe, ari nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y'ibikorwa bye ashingiye ku byabanje.

Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane, kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zigize album ye ya Gatandatu.

Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati "Hari icyo byabyaye kandi kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu."

Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari no gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo nyuma yo gusoza 'Master's' mu bijyanye n'ibaruramari.

Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy'amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z'urugo, umuziki n'amasomo.

Imibare yo mu 2017 yerekana ko mu Rwanda abarimu bafite Impamyabumenyi y'Ikirenga bari munsi ya 25%.

Ni mu gihe umugore witwa Verdiana Grace Masanja muri Werurwe 2020, yaciye agahigo ko kuba umugore wa Mbere wo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ukuyemo Afurika y'Epfo, wahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga mu mibare (PhD in Mathematics).

Verdiana Grace Masanja yigeze kubwira BBC ko byamuteye ishema kwiga akagera kuri PhD n'ubwo yanyuze mu nzira z'inzitane.

Ati 'Mbere na mbere nk'umugore numvise nishimye cyane kubona impamyabumenyi y'ikirenga mu mibare, nyuma yo kunyura mu bintu bigoye cyane.

'Nari naragiye mu Budage kwigayo amasomo yo ku rwego rw'ikirenga mu mibare, ariko, bitandukanye na bagenzi banjye b'abagabo twajyaniranye bagiye ahandi [mu Budage] kwiga iby'ubuhanga mu miterere y'ubutaka [geology] n'ibindi, jyewe sinahise mbona uwo kunyobora [supervisor] mu bushakashatsi mbere yuko ngenda.'

Butera Knowless naramuka ahawe PhD azaba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugeze kuri uri rwego. Umubare nawo utari munini w'abahanzi, bagerageje kwiga bageze ku rwego rwa 'Master's'.

Knowless kandi azaba abaye umuhanzikazi wa mbere mu Rwanda, ubashije kugeza kuri album esheshatu mu bagikora umuziki.

'PhD' ni urwego rw'ikirenga mu bijyanye n'amasomo rutangwa nyuma yo gukurikira amasomo ajyanye narwo no gukora ubushakashatsi.

 

Knowless yatangaje ko yatangiye kwiga amasomo amuganisha ku guhabwa Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD' 

Knowless yagizwe 'Brand Ambassador' wa Sosiyete icuruza telefoni ya Infinix


Knowless agiye kujya yamamaze telefoni ya 'Note 30 Series' 

Knowless avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kubwira abakunzi be kugura iyi telefoni ifite ikoranabuhanga rihambaye 

Knowless yavuze ko album ye ya Gatanu 'Inzora' yatumye atekereza no gukora album ye ya Gatandatu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130605/knowless-yatangiye-kwigira-impamyabumenyi-yikirenga-phd-anategura-album-nshya-video-130605.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)