'Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, arasanga imwe mu mbogamizi zituma amahoro atagaruka mu burasirazuba bwa Kongo, ari uko Leta y'icyo gihugu yinangiye, ikanga gushyikirana n'umutwe wa M23. Ibi yabivuze mu gihe amasezerano yose agamije kugarura amahoro muri Kongo, asaba ko intambara yarangizwa binyuze mu nzira y'ibiganiro.

Hagati aho, mu gihe abategetsi ba Kongo batifuza ko hari umusirikari w'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba uzaba ukiri muri icyo gihugu nyuma ya Nzeri uyu mwaka, Perezida William Ruto wa Kenya, igihugu cyahawe ubuyobozi bw'ingabo z'uwo Muryango ziri muri Kongo, we yatangaje ko izo ngabo zitazigera zitererana Abanyekongo igihe cyoze bazaba bakiri mu kaga, kuko ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Kongo kitareba iki gihugu gusa, ko ahubwo ari ikibazo cy'Akarere kose.

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanga 'France24″, Perezida Ruto yashimangiye ko uyu muryango wa EAC utitaye ku bashyigikiye ibikorwa byawo muri Kongo cyangwa ababirwanya, ko icya ngombwa ari intambwe ikomeye ingabo zawo zikomeje gutera mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Perezida William Ruto ati:'Mu Gushyingo 2022, bwo abasirikari ba Kenya bageraga muri Kivu y'Amajyaruguru, abarwanyi ba M23 biteguraga gufata umujyi wa Goma, dore ko bari bageze mu bilometero 7 gusa by'uwo mujyi. Nyamara ubu bigijwe inyuma, uwo mujyi n'uduce tuwegereye ubu biratekanye. …Dukoresha uburyo bwacu bwite[ amafaranga , ingabo ndetse n'ibikoresho].

Ntitwakwemera ko izo mbaraga, icyo cyemezo n'ubwo bushake, biba imfabusa'.

Ibi ariko Perezida Ruto arabivuga mu gihe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, we akomeje guhihibikana, asaba umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo, SADC, kohereza ingabo zo kumwamururaho umutwe wa M23 wariye karungu, ukaba ukomeje kotsa igitutu igisirikari cye, FARDC n'imitwe yitwaje intwaro bakorana.

Ingabo za EAC zizabangikana zite n'iza SADC ndetse n'abacancuro?

Ibyo muri Kongo bishobora kurushaho kuba agatogo.

The post 'Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bizagorana-ko-amahoro-agaruka-muri-kongo-igihe-cyose-ubutegetsi-buzakomeza-kwima-amatwi-abagerageza-kubafasha-kuva-mu-ngorane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bizagorana-ko-amahoro-agaruka-muri-kongo-igihe-cyose-ubutegetsi-buzakomeza-kwima-amatwi-abagerageza-kubafasha-kuva-mu-ngorane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)