Kompanyi y'ubwikorezi ya CMA-CGM yakoze igiko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali i Masaka ku kicaro gikuru cya DP World, aho abakozi ba kompanyi ya CMA-CGM, bari kumwe nabo mu zindi kompanyi bakorana nazo bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso kubayakeneye kwa muganga.

Iyi kompanyi CMA-CGM yakoze iki gikorwa, ni kompanyi y'ubwikorezi ikura ibicuruzwa hanze ibizana mu Rwanda no kubikura mu Rwanda ibijyana mu bindi bihugu. Imaze imyaka 11 ikorera mu Rwanda ndetse iri ku mwanya wa gatatu ku isi mu bijyanye n'ubwikorezi. Ikaba ikora ubwikorezi bwo mu mazi no kubutaka.

Umuyobozi wa CMA-CMG, Fred Mulisa mu gikorwa cyo gutanga amaraso

Fred Mulisa umuyobozi wa CMA-CMG mu Rwanda no mu Burundi, yatangarije InyaRwanda ko igikorwa cyo gutanga amaraso bagitekereje mu buryo bubiri. Yagize ati: ''Buri mwaka tugira uburyo bw'amaboko cyangwa amafaranga dufashamo abanyarwanda. Ni uburyo twashyizeho kugirango dufashe kominote dukoreramo nk'uko natwe twahawe uburenganzira bwo gukora neza''.


Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso


Yakomeje agira ati: ''Twahisemo gutanga amaraso kuko ni igikorwa cyiza kandi gifite akamaro. Hari ibyo amafaranga atakora ariko amaraso yabikora. Yarengera ubuzima bw'abantu benshi. Iki ni igikorwa kitigeze kibaho mbere kuko ni inshuro ya mbere twihurije hamwe tugakora ikintu gifitiye akamaro ubuzima bw'abanyarwanda''.

Fred Mulisa yanatangaje ko abakozi ba kompanyi ya CMA-CMG ataribo gusa bitabiriye iki gikorwa kuko bafatanyije n'abandi bakorana mu bwikorezi barimo nk'abazana ibicuruzwa byabo babikuye hanze babizanye mu Rwanda hamwe n'abandi bafite ibicuruzwa mu Rwanda bohereza hanze. Aba bose ni bamwe mu bafatanyije na CMA-CMG muri iki gikorwa.

Umwe mu bakozi ba CMA-CMG watanze amaraso yatangarije InyaRwanda uko yakiriye iki gikorwa, yagize ati: ''Ubuyobozi bukitugezaho iki gitekerezo twacyakiriye neza kuko ni ingirakamaro ku buzima. Ni ibintu bikomeye kuba abantu bangana gutya twahuriye muri iki gikorwa kuko hari benshi babitinya. Ni igikorwa kiri busige ingaruka nziza ku buzima bwa benshi bari kwa muganga bakeneye amaraso''.

Abakozi ba CMA-CMG bari kumwe n'aba DP World bitabiriye iki gikorwa

CMA-CMG yakoze iki gikorwa, yanatangaje ko ibikorwa byayo byo gufasha abanyarwanda bitagarukiye ku gutanga amaraso gusa kuko bateganya no gukora ibindi birimo nko gutanga ubufasha bw'amafaranga nk'uko bajya babikora.


Kanda HANO urebe andi mafoto menshi y'iki gikorwa cyo gutanga amaraso

AMAFOTO: Rwigema Freddy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131294/kompanyi-yubwikorezi-ya-cma-cgm-yakoze-igikorwa-cyo-gutanga-amaraso-amafoto-131294.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)