Ku mugabo we arakubita: Judithe yabwije inani na rimwe abashatse kwivanga mu rukundo rwe n'umukunzi we mushya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda Safi Madiba yari yivuganye abantu bashatse kwivanga mu rukundo rwe n'umukunzi we mushya.

Judithe uherutse gutandukana n'umuhanzi Safi Madiba mu buryo bwemewe n'amategeko yabwije inani na rimwe abantu bashatse ku mwereka ko umugabo bari kumwe urukundo rwabo rushobora kutazaramba ni nyuma y'uko yari amaze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze maze agira ati:' Umugabo uhamye'.

Akimara kwandika aya magambo abantu batangiye kuyavuga ndetse bamwe bamwibutsa ko na Safi Madiba yabimubwiraga.

Umwe yagize ati:' Na Safi niko wavugaga' n'uko ahita amusubiza ati:' Urabizi neza? Wari uhari mbimubwira'.

Undi nawe yagerageje kumwiha maze agira ati:' Ibyose abazungu barabyumva bishyire mu cyongereza' n'uko nawe ahita amusubiza ati:' Singombwa ko abimenya n'ibanjye niko byumva'.



Source : https://yegob.rw/ku-mugabo-ningumi-zazamo-judithe-yabwije-inani-na-rimwe-abashatse-kwivanga-mu-rukundo-rwe-numukunzi-we-mushya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)