"Kujya muri federasiyo (Ferwafa) ni ukujajaba" Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA.

Mu kiganiro ejo yagiranye na RadioTv10, agaruka ku mibereho y'ikipe, yageze aho abazwa niba yajya kuyobora Federasiyo.

Mu gusubiza, yavuze ko atajyayo kuko byaba ari ukujajaba.

Impamvu yabyise kujajaba ni uko atava muri Rayon Sports atarangije inshingano ze ngo ajye muri Ferwafa, ibintu we yagereranyije nko kujajaba.

Si ibyo gusa yavuze kandi dore ko yagarutse no ku muyobozi wayobora Ferwafa, aho yavuze ko bakeneye umuyobozi udakorerwamo n'abanyamuryango.



Source : https://yegob.rw/kujya-muri-federasiyo-ferwafa-ni-ukujajaba-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ukuntu-byaba-bimeze-aramutse-agiye-kuyobora-ferwafa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)