Mu rwego rwo korohereza abaturage kugura bicuruzwa bimwe na bimwe by'ingenzi, u Rwanda rwemerewe guca imisoro ya gasutamo iri munsi y'iya EAC.
Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% cyangwa amadorali y'amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75% yishyurwa muri EAC;
Isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100% cyangwa amadorali y'amerika 460 kuri toni.
Amafi atumizwa hanze ya EAC azajya yishyura 25% aho kuba 35% yishyurwa muri EAC.
Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z'umutekano (Army Shop) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25% yishyurwa muri EAC.
Imashini zikora imihanda nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 10%.
Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni 5 ariko butarengeje toni 20 nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%;
Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.
Imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hejuru ya 25 zizishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.
Imodoka zitwarira hamwe abagenzi 50 n'abari hejuru nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.
Imashini nini n'ibikoresho by'ibanze bikoreshwa mu budozi bw'imyenda n'inkweto nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 10%;
Ibikoresho by'itumanaho nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25%.
Ibicuruzwa biri ku rutonde rw'ibikoresho by'ibanze bikenerwa mu nganda (raw materials) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura aho kwishyura 10% cyangwa 25%.
Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga (amakarita ya za banki, utumashini dukoreshwa n'abacuruzi mu kwishyurwa) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura aho kwishyura 25%.
Amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%.