Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yatewe ubwoba na Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, nyuma yo kwanga kuvugurura amasezerano ya Geoffroi Montpetit wari ushinzwe ubutegetsi muri OIF.
Amasezerano ya Montpetit ukomoka muri Canada yarangiye muri Werurwe uyu mwaka, ntiyongerwa ahubwo asimbuzwa Umunya- Québec, Caroline St-Hilaire.
Umwanya w'ushinzwe ubutegetsi muri OIF urakomeye kuko ari nimero ya kabiri ku Munyamabanga Mukuru. Uwurimo agenerwa umushahara ugera ku 250 000$ ku mwaka.
Kugenda kwa Montpetit kwarakaje Canada ndetse yiyemeza guhagarika umusanzu wayo muri OIF, bakabanza kumvikana.
Kuri uyu wa Mbere Mushikiwabo yavuze ko Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, Stéphane Dion, na we ubwe yari yaramwibwiriye ko nibatongerera amasezerano Montpetit, bizaba ibibazo.
Ati 'Ambasaderi wa Canada i Paris yambwiye ko nintavugurura amasezerano ya Monpetit nzagirana ibibazo na Canada. Nimwe bo kumenya niba ari ibikangisho cyangwa atari byo.'
Mushikiwabo yakomeje avuga ko kuri we abifata nko kumutera ubwoba, kuko ibyakorewe Monpetit byari byubahirije amategeko.
Ati 'Niba hari amasezerano, ashyirwa mu bikorwa yarangira hagafatwa umwanzuro wo kuyavugurura cyangwa kutayavugurura. Ni imyitwarire ntishimiye by'umwihariko ku muntu nka ambasaderi.'
Icyakora Mushikiwabo yavuze ko bari kugerageza kuzahura umubano na Canada nyuma y'ibyabaye byose.
Ati 'Njye nafashe umwanzuro wo gutangira manda ya kabiri n'amaraso mashya, ndi kumwe n'undi muntu. Biri mu bubasha bw'Umunyamabanga Mukuru. Byababaje Canada, ni igihugu kinyamuryango kandi gitanga umusanzu ufatika, tuzareba uko tunagura umubano.'
Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y'uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano na we wahoze ari nimero ya kabiri muri OIF, wasezerewe Ukwakira 2020.
Uburakari bwa Canada bwagarutsweho cyane ubwo ibitangazamakuru byandikaga ko igiye guhagarika umusanzu wa miliyoni 3$ yatangaga muri OIF kubera imikorere mibi iri muri uwo muryango.
Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko 'Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo'.