Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda agaruka ku gisigo cye yasobanuye uko yafashe umwanzuro wo gutangira ku gikora.
Ati:' Uko byaje nuko hari bamwe mu basizi twaganiriye ku nganzo mbabwira ko mbikunda kandi nifuza kuba nabikora bambwira ko nabikora  nkabishobora numva banteye imbaraga mbitangira gutyo.'
Yongeraho ati:'Nahise mpera ku gisigo nise 'Intashyo ' nagikoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kubahumuriza kuko ari umusanzu ngomba igihugu.'
Madedeli yanagenye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwe ati:' Twese nk'urubyiruko dukwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside dusenyera umugozi umwe, twirinda amacakubiri kuko ariyo yagejeje igihugu cyacu habi dutange urugero Rwiza ku bakiri bato n'icyizere ku babyeyi bacu.'
Uyu mukobwa ari mu banyempano bakomeye u Rwanda rufite by'umwihariko muri filimi akaba yaninjiranye imbaraga mu busizi zigaragaza ko naho azagera kure.Madedeli ari mu bakinnyi ba filimi batanga icyizere Yashyize hanze igisigo yise 'Intashyo'