Maj Karangwa ukekwaho uruhare muri Jenoside ntayoherejwe mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maj Karangwa w'imyaka 67 wari wihishe mu Buholandi kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y'iki gihugu ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu gace kitwa Ermelo.

U Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero byo kurimbura Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Mu 1994, Maj Karangwa yari ofisiye muri Gendarmerie, aho bivugwa ko uretse i Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yagiye imbere y'urukiko avuga ko yumva atabona ubutabera buboneye mu gihe cyose yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kuko ari umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi.

Inzitizi ze zahawe agaciro mu Ugushyingo umwaka ushize, ari nacyo cyemezo cyongeye gushimangirwa n'Urukiko rw'Ikirenga.

Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
Mu myaka ya 1992-1993 yari mu rwego rw'ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni [UNAMIR].

Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari na ryo yabarizwagamo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nk'umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n'ubuyobozi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro Interahamwe zicaga Abatutsi.

Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry'uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.
Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y'Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina.

Hari Abatutsi benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho nta kibazo bazagira, ariko biza kurangira abicanyi bazanye intwaro zirimo imbunda na za gerenade.

Maj Pierre Claver Karangwa, yahawe icyemezo cy'ubuhunzi bw'u Buholandi mu 1999, ndetse mu ntangiriro za 2000 yaje kubona ubwenegihugu.

Nyuma yo kumenyekana ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, mu 2013, nibwo rwafashe icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu.

Icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu yaje kukijuririra mu rukiko ndetse ruza gutesha agaciro ubujurire bwe, bityo ku wa 11 Gicurasi 2022, ahita atabwa muri yombi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/maj-karangwa-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-ntayoherejwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)