Makanyaga agiye gukorera igitaramo abanya-Kig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo yise '50 Years Anniversary Music Celebration' yagishyize kuri iri tariki, mu rwego rwo kuzafasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k'u Rwanda, kizabera kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Makanyaga yabwiye InyaRwanda ko nyuma y'uburwayi bwamugejeje mu bitaro, yafashe igihe cyo kuruhuka asubukura gahunda y'ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki, yisunze indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze' zigera benshi ku nzoka.

Ati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 irenga maze mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura n'abantu bakunda ibihangano byanjye.'

Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, avuga ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

Akomeza ati 'Icyo abantu bakwitega muri ibi bitaramo ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki, dore ko kizaba ari igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n'igitaramo kizagaragaza Makanyaga aho yavuye n'aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye muri muziki rutangiye.'

Muri iki gitaramo biteganyijwe ko, inzego za Leta zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda, no gufasha abakiri bato bagakomeza kuvoma ku isoko y'umurage n'umuco by'u Rwanda.

Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

N'aho imyaka 50 ari nayo yitegura kwizihiza muri ibi bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

Muri ibi bitaramo azanacuruza iyi album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe. 

Makanyaga yasubukuye ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


Makanyaga avuga ko nyuma yo gutaramira abanya-Kigali azajya mu Bufaransa no mu Bubiligi gukorerayo ibitaramo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUKUNDO' YA MAKANYAGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130010/makanyaga-agiye-gukorera-igitaramo-abanya-kigali-mbere-yo-kujya-i-burayi-130010.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)