Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, aravuga ko Leta y'icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwambura ubwenegihugu abantu 396, bari barabubonye mu buryo bw'uburiganya.
Ayo makuru yanashimangiwe n'umuvugizi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu aho muri Malawi, Patrick Botha, aravuga kandi ko abo bantu ari Abanyarwanda n'Abarundi, bakaba bari barahawe ubwenegihugu mu buryo bwa magendu.
Nta mubare nyawo w'Abanyarwanda gusa washyizwe ahagaragara, icyakora amakuru dufite yavuze ko ari bo beshi mu barebwa n'iki cyemezo.
Hari hashize igihe Urukiko Rukuru muri Malawi rutegetse ko abanyamahanga baba muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko, bagomba gusubizwa mu bihugu byabo. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Minisiriri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Keneth Zikhale Ng'oma, akaba yasabye inzego bireba guhita zihambiriza abo Banyarwanda n'Abarundi bagasubira iwabo.
Minisitiri Zikhale Ng'oma kandi yavuze ko Leta izakomeza gahunda yo gutahura no kwambura ubwenegihugu ababubonye mu burganya, dore ko aho muri Malawi habarurwa impunzi 53.000, zanze gusubira mu bihugu byazo.
Amakuru Rushyashya ikesha inzego zizewe ndetse n'abantu babaye muri Malawi, ahamya ko umubare munini w'Abanyarwanda baba muri Malawi, Mozambike, Zambia, no mu bindi bihugu by'Afrika y'Amajyepfo, ari uw'abahunze ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha byiganjemo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Binjiye banatura muri ibyo bihugu bifashishije umwirondoro utari wo n'impapuro mpimbano.
Leta ya Malawi yakomeje kwinubira ibikorwa by' impunzi bihungabanya umutekano, ndetse ikora kenshi umukwabu wo kuzisubiza mu nkambi ku ngufu, hagamijwe kuzibuza kuzerera no guhutaza abenegihugu hirya no hino mu mijyi no mu byaro.
Hari Abanyarwanda benshi, cyane cyane abajenosideri n'ababakomokaho, banze gusubira mu nkambi no kubahiriza amabwiriza yaho, batinya ko bazafatwa mu buryo bworoshye bakoherezwa mu Rwanda. Abo bahisemo kuva muri Malawi, bamwe bajya mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika 'Iharanira Demokarasi' ya Kongo.
Muri izo mpunzi kandi ni ho ba Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, n'ibindi bigarasha bajya gushakira abayoboke, babizeza kuzabacyura bakoresheje ingufu za gisirikari. Abenshi mu banze kuyoboka ba Nyamwasa barishwe, nk'uko twagiye tubibabwira mu nkuru zacu.
Twibutse kandi ko umujenosideri ruharwa, Fulgence Kayishema, uherutse gutabwa muri yombi, nawe yabaye muri Malawi yitwa 'Positani Chikuse', abonye ashobora kuhafatirwa ajya muri Afrika y'Epfo, aho ukuboko k'ubutabera kwamusanze.
The post Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.