Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari ugupfa no gukira, ku gahimbazamusyi baherutse gusaba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Amavubi, Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari umukino wo gupfa no gukira kuko ari wo uzagena niba kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 izaboneka.

Tariki ya 18 Kamena 2023, Amavubi azakira Mozambique mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'iki gikombe.

Amavubi arasabwa gutsinda imikino yayo yose ibiri isigaye (Mozambique na Senegal) ni mu gihe ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

Manzi Thierry ndetse ushobora kuzaba ari kapiteni w'Amavubi, yavuze ko ari umukino bafashe nk'umukino wa nyuma ndetse ko ibyo baganira bagomba kuwutsinda.

Ati 'Ni nka 'finale' kuri twe, ntekereza ko ibyo turi kuganiraho byose mu mwiherero no mu myitozo ari uko tugomba kubona intsinzi kuri uyu mukino.'

Yasabye abanyarwanda ko bagomba kuza kubatera ingabo mu bitugu cyane ko nubwo hari igihe byanga ariko baba bifuza kubikora, gusa kuri iyi nshuro bagomba gutsinda.

Ati 'Ibyo nabwira Abanyarwanda ni uko bagomba kuza bakatuba inyuma kandi twebwe ubwacu turifuza kubikora. Rimwe turabigerageza bikanga, ariko tugomba gushaka iyi ntsinzi Abanyarwanda banyotewe.'

Ku ngingo y'agahimbazamusyi baheruka gusaba kongererwa, yavuze ko nta cyo yabivugaho kuko hari ubuyobozi burimo kubyigaho.

Ati 'Ibijyanye n'amafaranga ntacyo nabivugaho, byose twabihaye ubuyobozi buri kubyigaho kandi igisubizo kizaboneka. Ni ahacu ho gushaka intsinzi, yaboneka natwe kubaza icyo tuyibonaho.'

Biteganyijwe ko Amavubi azamanuka i Huye ku munsi w'ejo tariki ya 15 Kamena 2023 ari ho azakorera umwiherero mu minsi isigaye kugira ngo umukino ube.

Manzi Thierry yavuze ko ari umukino wo gupfa no gukira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yavuze-ko-umukino-wa-mozambique-ari-ugupfa-no-gukira-ku-gahimbazamusyi-baherutse-gusaba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)