Massamba na Sherrie Silver bashyizwe mu bazah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga Giants of Africa.org rugaragaza ko iri serukiramuco rizatangizwa ku wa 13 Kanama 2023 saa kumi z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

Rusobanura ko uyu munsi uzarangwa n'ibikorwa by'imyiyerekano y'ibihugu 16 bitandukanye byo muri Afurika bizaba byitabiriye iyi mikino y'urubyiruko rwiyumvamo impano yo gukina umukino wa Basketball, ufite abakunzi benshi ku Isi.

Kuri uwo munsi ni nabwo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania, wakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava azataramira abazitabira iri serukiramuco.

Bagaragaza ko ibirori byo kuri uwo munsi bizayoborwa n'umushyushyarugamba Carol Tshabalala. Uyu mugore wavutse ku wa 11 Kanama 1981, ni umunyamakuru wibanda ku nkuru z'imikino, muri iki gihe ari gukorana na Supersport. Yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere wayoboye ibirori bya FIFA Ballon d'Or byabereye i Zurich mu 2011.

Mu gutangiza ibi birori by'iri serukiramuco rizaherekeza iyi mikino izabera mu Rwanda, binateganyijwe ko umuhanzi Massamba Intore wubakiye umuziki we kuri gakondo y'Abanyarwanda azasusurutsa abazaba babyitabiriye.

Azakurikirwa n'umubyinnyi w'umunyarwanda Sherrie Silver wabigize umwuga, wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo MTV Award n'ibindi. Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro.

Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro kuri BK Arena, hazabera imikino y'iri rushanwa, ndetse ihuzwe n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo n'ibitaramo by'abahanzi barimo abazatungurana.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, saa munani z'amanywa kugeza kumi n'ebyiri z'umugoroba, kuri BK Arena hazabera ibirori byo gusoza 'Giants of Africa Festival'.

Ibi birori bizasozwa n'ibitaramo by'abahanzi Mpuzamahanga barangajwe imbere na Davido uherutse gushyira hanze album ye ya Kane.

Azunganirwa na Tiwa Savage, umuhanzikazi w'umunya-Nigeria benshi bafata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeats.

Muri iki gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco kandi, hazaririmba Bruce Melodie ndetse na Tyla, umuhanzikazi utanga icyizere wo muri Afurika y'Epfo.

Iyi mikino izahuriza i Kigali urubyiruko rurenga 250 bo muri Afurika, kandi bazahabwa amasomo azafasha mu mukino wa Baskteball.

Abatoza bo muri NBA, abo muri GOA ndetse n'abo mu bindi bihugu bizitabira bazifashishwa mu gutanga amasomo ajyanye n'uyu mukino azafasha benshi mu rubyiruko.

Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba na Perezida w'ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yavuze ko mu mpeshyi y'uyu mwaka 'irushanwa Giants of Africa rigiye guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 bo mu bihugu 16'.

Yavuze ko ari ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hazabera habereye iyi mikino izanaherekezwa n'iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa Festival'.

Iri serukiramuco avuga ko rizarangwa n'imikino ya Basketball, kugaragaza imico y'ibihugu binyuranye, uburezi, ibitaramo by'abahanzi harimo ibitangiza n'iyi mikino ndetse n'igitaramo cy'imbaturamugabo kizaririmbamo Davido, Diamond, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie, bizabera muri BK Arena.

Yavuze ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda bizihiza isabukuru y'imyaka 20 ya Giants of Africa

Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy'aho bagana.

Ati 'Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z'ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.' 

Massamba Intore usanzwe ari Umutoza w'Itorero ry'Igihugu Urukerereza ategerejwe muri 'Giants of Africa' 

Sherrie Silver ubarizwa mu Bwongereza azaba ari i Kigali muri Kanama mu iserukiramuco 'Giants of Africa Festival'

Abanya-Kigali bagiye gutaramirwa bwa mbere na Tiwa Savage na Tyla. Ni mu gihe Davido, Diamond na Bruce Melodie babataramiye mu bihe binyuranye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130676/massamba-na-sherrie-silver-bashyizwe-mu-bazahurira-na-davido-mu-gitaramo-i-kigali-130676.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)