Meteo-Rwanda yateguje imvura nke mu bice by'Amajyepfo na Kigali muri uku (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meteo-Rwanda ivuga ko iyo mvura iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena, iri ku kigero cy'isanzwe igwa mu mezi ya Kamena yo mu myaka myinshi yashize.

Icyi kigo kivuga ko mu Rwanda hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 120, mu gihe isanzwe igwa mu mezi ya Kamena iba iri hagati ya milimetero 0 na 100.

Icyegeranyo cya Meteo-Rwanda kigira kiti "Ibice byose uko ari bitatu by'ukwezi kwa Kamena, biteganyijwemo imvura nk'isanzwe igwa".

Ikirere giteganyijwe ngo kizaterwa n'ubushyuhe bwo mu nyanja ngari za Pasifika n'u Buhinde, buzaba buri hejuru y'ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Kamena, hamwe n'isangano ry'imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy'Isi".

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120, iteganyijwe mu majyaruguru y'uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, duherereye muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga n'iya Gishwati.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro, ahasigaye mu turere twa Rubavu na Nyabihu, mu burasirazuba bw'Akarere ka Rusizi, mu burengerazuba bw'uturere twa Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, hamwe no mu majyaruguru y'Akarere ka Burera.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-nke-mu-bice-by-amajyepfo-na-kigali-muri-uku-kwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)