Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa Pastor Théogene Niyonshuti waraye witabye Imana.
Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y'uko Pastor Théogene yitabye Imana yamenyekanye aho yazize impanuka yakoze ubwo yavaga Uganda agaruka mu Rwanda aho yari yagiye mu kazi k'ivugabutumwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko yashenguwe n'urupfu rw'uyu mupasiteri.
Yagize ati "Pastor Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora. Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva. Imana ikomeze abasigaye b'umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n'abandi bose ubutumwa bwe bwafashije."
Pastor Niyonshuti Théogene yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima.
Asize umugore Uwanyana Assia n'abana bane babyaranye ndetse n'abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.
Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/minisitiri-w-urubyiruko-yashenguwe-n-urupfu-rwa-pastor-theogene