Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Auarore Mimosa yavuze ko kuba Minisiteri yafasha amakipe ahagarira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga bishoboka ariko na none iyi Minisiteri ikaba idakorana n'amakipe, ibyaba byose byanyura muri Federasiyo.
Yabivugiye mu kiganiro nyunguranabitekerezo Minisiteri ya Siporo, abayobozi b'amafederasiyo bagiranye n'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda.
Ubwo yari abajijwe niba iyi Minisiteri itafasha amakipe aba agiye guhatana ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko akenshi akunda kugongwa n'ikibazo cy'amikoro kandi hakaba hari aho bijya bigaragara ko ifasha amakipe amwe n'amwe, Aurore yavuze ko Minisiteri idafasha amakipe.
Ati "Ntabwo Minisiteri ifasha amakipe, ahubwo ifasha federasiyo gutegura."
Aha niho yahise asobanura ko kuba bigaragara ko hari uburyo ifasha ikipe ihagararira u Rwanda muri BAL akenshi biba bishingiye ku masezerano u Rwanda rufitanye na BAL.
Aha niho yavuze ko u Rwanda niba rwemera gutanga amafaranga wenda binyuze nko muri Visit Rwanda (aho amakipe yose akina yambaye iki kirango), ikanagaragara muri Stade ahabera irushanwa, amasezerano avuga ko ikipe y'u Rwanda nayo igomba kugira uburyo ifatwa bwihariye ari ho bigaragara ko MINISPORTS isa niyifasha.
Bivugwa ko ikipe iba ihagarariye u Rwanda yo hari amafaranga ihabwa yo kwitegura ndetse ikagira n'umukinnyi umwe izanirwa kuyifasha bigizwemo uruhare na RDB.
Tugarutse ku bufasha, Minisitiri yavuze ko n'andi makipe bishoboka ko yabonerwa uburyo afashwa ariko binyuze mu mafderasiyo yayo.
Ati "Birashoboka ariko binyuze mu mafederasiyo kuko Minisiteri nk'uko nabivuze ntifasha amakipe."
Ni kenshi cyane cyane nko mu mupira w'amaguru amakipe yagiye ahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika yagiye agongwa n'ikibazo cy'amakoro.
Hari nka Mukura VS nyuma yo gusohoka byayigizeho ingaruka aho yanamaze hafi amezi 7 idahemba abakinnyi bayo, AS Kigali yahuye n'ikibazo cy'amikoro yatewe no gusohoka n'andi.