Miss Kalimpinya yeretswe urukundo n'umukinnyi ukomeye ku Isi mugutwara (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalimpinya Queen uri mu bakobwa babahanga bitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, yeretswe urukundo n'umwongereza wanditse izina mu isinganwa ry'amamodoka by'umwihariko muri F1, witwa Lewis Hamilton.

Yabinyujije ku ifoto ya Kalimpinya Queen yaraye asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Iyi foto yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahise anakorera 'Tag' konti ya @femalesinsport.

Iyi konti ikunda kugaruka cyane ku bagore bari muri siporo, yahise ishyiraho ifoto ya Kalimpinya maze bagira bati "Kalimpinya Queen yabaye umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Queen yabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, yabaye uwa gatatu ari kumwe na co-pilote we, Ngabo Oliver. Twishimiye cyane kumubona atera imbere'.

Kalimpinya Queen yitabiriye Miss Rwanda 2017 aho yaje kuba igisonga cya 3. Nyuma y'aho ntabwo yakunze kongera kugaragara mu marushanwa y'ubwiza aho yahise ahubwo atangira kwigira mu masiganwa y'imodoka.

Isiganwa rya mbere yitabiriye ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma y'igihe ari Co-pilote, Huye Rally 2023 yayikinnye ari umushoferi ndetse asoza ku mwanya wa 3.

Aheruka muri Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wakinanaga na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y'Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-kalimpinya-yeretswe-urukundo-n-umukinnyi-ukomeye-ku-isi-mugutwara-imodoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)