"Mu gihe cyose urwanira iby'abandi ibyawe biribwa n'abarya iby'indangare" Tom Close - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Mu gihe cyose urwanira iby'abandi ibyawe biribwa n'abarya iby'indangare' Tom Close uzwiho amagambo yuje ubwenge yongeye gukebura abarwanira ibyabandi bakibagirwa ibyabo

Umuhanzi Tom Close uherutse no gushyira hanze Album yongeye gukebura abantu bahora mu ntambara yumuhenerezo barwanira ibitari ibyabo ahubwo ibyabo bakabiterera inyoni.

Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Yagize ati' Wivunika urwanira iby'uriya kuko n'ibyawe bihari. Buri muntu agira igeno rye yagenewe na rurema waremye byose na twese. Igihe cyose urangamiye igeno ry'abandi, iryawe ritwarwa n'abarya iby'indangare, ukabaho wiruka inyuma y'ibyagusize, wegeka agahinda kawe ku bahisi n'abagenzi.

Muri aya magambo Tom Close yagerageje kumvisha abantu ko bagomba kwiremera inzira yabo aho kugira ngo bajye kubyiganira mu yaremwe n'undi kandi nawe ubwo bushobozi ubufite.



Source : https://yegob.rw/mu-gihe-cyose-urwanira-ibyabandi-ibyawe-biribwa-nabarya-ibyindangare-tom-close/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)