Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo abakinnyi bahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Carlos Alós Ferrer bakina imbere mu gihugu bageze mu mwiherero.Â
Nyuma yo kuhagera mu masaha ya ni mugoroba bahise bakora imyitozo ya mbere ikaba yabereye ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.
Ishyirahamwe y'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga ryashyize amafoto hanze agaragaza abakinnyi bakora imyitozo ndetse banavuga ko yagenze neza.
Ni imyitozo itegura umukino wo ku munsi wa 5 mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire mu mwaka utaha.Â
Taliki 18 Kamena 2023 nibwo uyu mukino uteganyijwe kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, aho Amavubi azaba yesurana na Mozambique.
Nshuti Innocent afite umupira mu myitozo
Manzi Thierry na Fitina Ombolenga mu kirere bashaka gushyira umupira ku mutwe
Ishimwe Pierre mu myitozo ya mbere y'Amavubi itegura umukino wa Mozambique
Umunyezamu Ntwali Fiacre mu myitozo
Carlos Alós Ferrer yereka abakinnyi ibyo gukora mu myitozo
Mugisha Gilbert wa APR FC ku mupira