MU MAFOTO: Uburanga bwinkumi zari mu gitaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya Saa kumi z'umugoroba imiryango yarifunguye mu ihema rimwe mwagize Camp Kigali.

Muri ayo masaha umuziki warimo ujya mbere ari nako abantu bagenda baza.

Birumvikana akazi karangira Saa Kumi n'Imwe kandi wari umunsi w'akazi bityo abantu batangiye kwinjira cyane mu masaha ya Saa kumi n'Ebyiri Saa Mbiri.

Mu masaha ashyira Saa Mbiri nibwo Rusine yatangaje ko hagiye gutangira igikorwa cyo gutambuka ku itapi y'umutuku.

Abiganjemo ibyamamare babifashijwemo na Ally Soudy na Nikita Imani batangira kwiyereka abitabiye iki gitaramo.

Uko amasaha yagendaga yicuma niko n'abantu bagenda barushaho kwiyongera ku buryo imyanya y'imbere yageze aho irashira n'isanzwe bidatinze biba uko.

Abantu babaga banyuranamo bajya gufata ibyo kunywa no kurya aho rero niho ufite ijisho rizima yitegereza akabona ibidasanzwe mu bafana byumwihariko mu myambarire.

Uhereye ku y'abakobwa ba Kigali Protocal bamaze kwamamara mu bwiza no kugira ubuhanga mu gutanga serivisi nziza za Protocol no kwamamaza ibikorwa bitandukanye.

Tukaba rero ibyo tutabirenza ingohe, ari  nayo mpamvu  twifuje kubagezaho amafoto ya zimwe mu nkumi zitabiye iki gitaramo n'uko zari ziteguye tutirangagije aba Kigali Protocal bagendaga bahinduranya amakanzu ubutitsa.

Umwe mu bakobwa bitabiye iki gitaramo afata ibihe by'urwibutsoMu myambarire buri umwe yari yahisemo iyo abona ijyanye n'ibiroriGisele Byusa byamurenze ashyira ibiganza mu kirereAbakobwa ba Kigali Protocal bagendaga bahinduranya amakanzu mu bihe bitandukanyeUmuhanzikazi Ange Bebe yari yabucyereye n'akanyamuneza ari kose ku masoBiba ari amateka atazagaruka buri umwe yitwaraga uko mwuka abimweretseBamwe mu bakobwa bagize Kigali Protocal bari ku ruhembe rw'imbere muri ibi biheWitegereje ku maso ha Byusa wabona ko ibirori byari byaryoshyeInseko izira imbereka ya bamwe mu bakunzi ba Kigali ProtocalDJ Briane byari byamurenze ari nako abyinana n'umwe mu bafana bari bahariUvuze ko bitari ibyishimo waba unyuranije n'ukuri kw'ibyabayeGucikanwa no gufata amashusho n'amafoto ni kimwe mu byo abitabiye batari bukoreAline Gahongayire wakomeje kuba hafi Kigali Protocal ari mu bari baje kwizihizanya nayo imyaka 5 imazeUmuziki wajyaga mbere ariko abantu bafata icyo kunywa banaganiramoNi amateka atazibagirana mu myidagaduro yo mu RwandaAbantu banyuzagamo bakabyina ari nako bongororerana ku byiza biri kujya mbereIgitaramo cya Kigali Protocal ni kimwe mu byiyubashye kandi byatanze ibyishimoUmwe mu bakobwa bakorera Samsung250 ni uku yaserutse yambayeSamsung 250 iri mu bateye inkunga igitaramo cya Kigali ProtocalIgisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 ari mu bitabiye iki gitaramoUmwe mu bahanga mu by'imideli ni uku yaserutse yambayeUmufotozi wabigze umwuga Promesse Kamanda n'umubyinnyi uri mu bagezweho Saddie Vybez

AMAFOTO: NATHANAEL NDAYISHIMIYE+SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131271/mu-mafotouburanga-bwinkumi-zari-mu-gitaramo-cya-kigali-protocal-131271.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)