Mu Rwanda: Umukobwa yanze umusore bakundanaga asanga uwufite amafaranga none uwo yanze yamuroze guhora mu mihango, none kugira ngo amukize hari ibyo ari ku musaba  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda: Umukobwa yanze umusore bakundanaga asanga uwufite amafaranga none uwo yanze yamuroze guhora mu mihango, none kugira ngo amukize hari ibyo ari ku musaba

Hari ibyo benshi bakunze kuvuga ko ubwiza bw'umusore ari mu mufuka (amafaranga) gusa abenshi biyibagiza ko n'abakene baba bakeneye urukundo kandi rw'ukuri.

Ibi byumvikanye ubwo umukobwa umwe yagishaga Inama cy'icyo yakora nyuma yo kwanga umusore ubu akaba yaramuroze guhora mu mihango, gusa umusore yavuze ko azamukiza ibi mu gihe yemeye kugaruka bagakundana.

Mu magambo ye umukobwa yagize ati 'Muraho,ndi umukobwa w'imyaka 26 nkaba narakundanye n'umusore nza kumukatira kuko nari nabonye undi wamurushaga amafaranga yarakoze na gym asa neza kabisa.

'None uwo nanze yandoze guhora mumihango ,uwo nari narasanze yaranyanze kubera icyo kibazo, none uwandoze yarambwiye ngo keretse nemeye kuzabana nawe nibwo nazakira.

Gusa Ikibazo sinkimukunda ariko ubu umwaka uruzuye byaranze kugenda,ese nemere mbane nawe ngo iki kibazo gikemuke?mungire inama pe



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umukobwa-yanze-umusore-bakundanaga-asanga-uwufite-amafaranga-none-uwo-yanze-yamuroze-guhora-mu-mihango-none-kugira-ngo-amukize-hari-ibyo-ari-ku-musaba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)