"Mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo" Umutoza wa Mozambique yabwiye abanyamakuru b'abanyarwanda igisabwa kugira ngo Amavubi azagere mu gikombe cy'Africa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino wahuje Amavubi na Mozambique, umutoza Chiquinho wa Mozambique yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika rugomba kumuha akazi ko gutoza Amavubi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise ababwira ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika basigarana nimero bakazamuvugisha ko ari we uzabatwarayo.

Yagize ati 'Niba mushaka kujya mu gikombe cy'Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo.' Abivuze nyuma y'uko ikipe ye ya Mozambique itsinze Amavubi ibitego 2-0.



Source : https://yegob.rw/mufate-nimero-yanjye-muzampamagare-mbajyaneyo-umutoza-wa-mozambique-yabwiye-abanyamakuru-babanyarwanda-igisabwa-kugira-ngo-amavubi-azagere-mu-gikombe-cyamahoro-africa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)