Muhadjiri yongereye amasezerano muri Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri Police FC.

Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye y'amezi 6, iyi kipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu yahisemo kumwongerera andi y'umwaka.

Muhadjiri yageze muri Police FC muri Mutarama uyu mwaka aho yari avuye muri Al Kholood FC muri Saudi Arabia yari yagezemo muri Nyakanga 2022.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC na Kiyovu Sports. Yanakiniye kandi Emirates Club muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Muhadjiri yongereye amasezerano muri Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-yongereye-amasezerano-muri-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)