Ingengo y'imari iteganijwe gukoreshwa n'Akarere ka Muhanga mu mwaka wa 2023-2024 yiyongereyeho miliyoni 650 Frw, zingana na 2%. Bivuze ko yageze kuri 32,846,940,227 Rfw, ivuye kuri 32,172,500,730 Rfw zari ziteganyijwe gukoreshwa mu ngengo y'imari ivuguruye y'umwaka usozwa w'Imihigo wa 2022-2023.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko umwaka ushize w'imihigo bakoze ibyumweru bibiri bagamije kureba uko ingengo y'imari ikoreshwa mu gusubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Barebye kandi uko bigabanya imirenge bagamije kuyikurikirana bareba niba ibikorwa biriyo bikorwa neza bijyanishijwe n'ingengo y'imari iba yarateganyije.
Yagize Ati' Mu mwaka ushize twakoze ibishobotse byose kugirango turebe uko ingengo y'Imari ikoreshwa bityo tunagena ko twafata ibyumweru bibiri by'umujyanama tujya mu mirenge kureba ibikorwa birimo gukorwa kandi buri mujyanama afite umurenge akurikirana no kujya inama agamije kudatsindwa umuhigo we wo gufasha umurenge gukoresha neza amafaranga no gukurikirana ibikorwa bahabwa n'uko bikorwa'.
Akomeza avuga ko muri iyi ngengo y'Imari bamaze kwemeza harimo; Ibiraro, Imihanda izakorwa na Kompanyi z'urubyiruko. Hari kandi imiyoboro y'amazi izubakwa mu mirenge ya Mushishiro na Nyarusange. Yongeraho ko bizeye ko bizazamura bimwe mu bipimo by'imibereho myiza y'abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir avuga ko ingengo y'imari y'umwaka ushize yari igizwe n'ibice bibiri birimo; Imishahara y'abakozi b'akarere yari byihariye Miliyari 21, andi yo gukoreshwa mu bindi bikorwa byari byihariye Miliyari zisaga11.
Avuga ko muri iyi ngengo y'Imari yiyongereyeho Miliyoni zisaga 650, aho azakoreshwa yose hamwe ari 32,846,940,227 Rfw, harimo asaga Miliyari 23 zizahemba abakozi na Miliyari 9 zizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere. Hari Miliyari 3,3 zizakoreshwa mu kubaka imihanda. Yibutsa kandi ko mu bushobozi bw'Akarere bahize kuzinjiza imisoro n'amahoro inga na 2,061,063,134 Rfw. Avuga ko ugereranyije n'umwaka ushize bazamuyeho Miliyoni 8 kuko bari twarahize kwinjiza 2,052,000,000 Rwf.
Umukozi mu Ishami rishinzwe ingengo y'Imari y'Igihugu mu gashami gashinzwe Politiki yo kwegereza abaturage ubushobozi n'ubuyobozi, Murekembaze Jean Damascene ashimira Akarere ko kagerageje gukoresha neza umutungo wa Leta, akabibutsa ko iyo raporo itabaha uburenganzira bwo kumva ko bageze aho bifuza.
Yagize Ati' Nkatwe dushinzwe kwegereza ubushobozi n'ubuyobozi abaturage, twabonye ko umutungo wakoreshejwe neza ariko ntabwo ari cyane kuko hari udukosa twakita duto tutarabasha kwirindwa, ariko ntabwo twacisha umuntu umutwe kuko twakwirindwa. Niyo mpamvu mugomba kumenya ko hari aho mutarabasha kugera kandi mwibuke ko turimo gusoza imyaka 7 ya Manda ya Perezida wa Repubulika, ikubiyemo byinshi bigomba guhabwa abaturage nk'uko yabibemereye'.
Akomeza abibutsa ko igenamigambi rikorwa rikwiye gushingira ku bitekerezo by'umuturage. Yibutsa abo bireba ko bagiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w'imyaka 7 ya gahunda ya Leta y'imbaturabukungu ya NST1, ko hakenewe guhitamo ibikorwa by'Ingenzi byakoranwa n'abikorera kandi bagakomeza gufasha abaturage kurandura ubukene bityo barusheho kugira imibereho myiza.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/2023/06/29/muhanga-ingengo-yimari-yumwaka-wa-2023-2024-yazamutseho-2/