Muhanga! Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho.

Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 32 y'amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye.

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d'Amour yamenyekanye saa mbili n'igice za mu gitondo.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by'akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk'uko yajyaga abikora araheba.

Uyu mugabo yakoraga akazi k'ubufundi, naho umugore we ni umudozi.



Source : https://yegob.rw/muhanga-umugore-yaguye-mu-kantu-ubwo-yasangaga-umugabo-we-mu-mugozi-kandi-yari-amusize-mu-rugo-amubwira-ko-agiye-kureba-ibikoresho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)