Muhanga: Urubanza rw'abambuwe uburenganzira ku irangamimerere n'Abacengezi rwatangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ruhererereye mu karere ka Muhanga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw'imiryango 218 iregera gusubizwa uburenganzira ku irangamimerere babuze mu gihe cy'Ibitero by'abacengezi mu 1998.

Hashize igihe aba bantu babuze irangamimerere bitewe n'uko abacengezi batwitse ibitabo mu gihe cy'ibitero byo mu mwaka w'1998. Bavuga ko kutagira irangamimerere byabagizeho ingaruka kuko batakaje ububasha kugira ibyo bakora ku mitungo yabo nko; Kugurisha akarima bashaka kwikenura, Kugana banki, Guha abana babyaye umunani, n'abateye intambwe yo kubaha nti bashobore kubibandikaho.

Mu ntangiriro z'Ukwezi kwa Mutarama 2023, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije n'Akarere rwatangiye kumva aba baturage ndetse n'abahamya ko bazi neza ibyakozwe ku baturage basabirwa guhabwa irangamimerere.

Me Umulisa Vestine.

Umunyamategeko w'Ikigo cy'Uburenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu biyaga bigari (GLIHD) akaba yunganira akarere katanze ikirego, Me Umulisa Vestine avuga ko iki kirego cyatanzwe kugirango abaturage basubizwe irangamimerere babuze ubwo ibitero by'Abacengezi byatwikaga icyahoze ari Komini ya Buringa, aho yatwitswe inshuro ebyiri mu mwaka w'1998.

Akomeza yemeza ko kugirango ibi bigerweho habaye ubufatanye bw'inzego z'iperereza ndetse RIB ikora iperereza, abaturage bazana ibyerekana ko bigeze gusezerana imbere y'Amategeko. Mu byo basabwaga kwerekana harimo; Amafoto, Udupapuro tw'Inkwano, Inyandiko ziva mu nteko mu tugali bakomokamo cyangwa se bakazana abatangabuhamya ba bazi.

Perezida w'Iburanisha yabajije Uhagarariye akarere Me Umulisa ibitabo basaba ko byasubizwaho amusubiza ko ari ibitabo byose by'abasezeranye mbere y'Ibitero by'Abacengezi mu mwaka w'1998.

Mu kumusubiza, yamubwiye ko icyemezo kizafatwa n'urukiko aricyo kizasubiza uburenganzira imiryango imaze imyaka 25 yambuwe uburenganzira bw'irangamimerere n'ibitero by'abacengezi.

Mureramfura, umwe mu bamaze gusubizwa uburenganzira yari yarabuze kubera Abacengezi.

Umuturage witwa Mureramfura Alphonse avuga ko kutagira irangamimerere ari ikibazo kuri we n'abo bagihuje. Ati' Kubaho tutagira irangamimerere byatubujije ibintu byinshi birimo; Kutagira icyo dukoresha imitungo yacu kuko ntabwo twari kuyiyandikishaho ngo bishoboke n'abo twashakanye mu buryo bw'amategeko. Byashoboka mu gihe bamaze kuduha uburenganzira kuko ababuraniwe mbere byarashobotse, baramwenyura kuko babarwaga nk'abakiri ingaragu'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca avuga ko abaturage nibamara guhabwa irangamimerere bazagira uburenganzira ku mitungo yabo ndetse bagire n'uburenganzira bwo kuyikoresha mu buryo bwemewe nka bene yo, babashe kugana Banki bake inguzanyo. Avuga kandi ko hari abarimo kwishimira ko bamaze guhabwa uburenganzira mu manza zabanje zagizwe itegeko.

Yagize Ati' Abagize imiryango y'abatari bafite irangamimerere, nta burenganzira bagiraga ku mitungo yabo kuko ntabwo amategeko yagenaga uko bayikoresha n'abo bashakanye. Ni bamara guhabwa ubu burenganzira, urubanza rubaye itegeko abazaba babuhawe bazabasha no gusaba inguzanyo muri banki cyangwa banakoreshe imitungo yabo uko bashaka'.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu mwaka wa 2021-2022 nibura imiryango 866 yasabaga gusubizwa irangamimerere, ariko imiryango 547 ikaba ari yo yabashije kubona ibimenyetso bigaragaza ko basezeranye, isigaye itumwa kubishaka.

Meya Kayitare Jacqueline, afite icyizere ko abatarabona uburenganzira bazabuhabwa kuko ibyasabwaga byakozwe.

Meya Kayitare, avuga kandi ko mu mwaka 2022-2023 imiryango 38 yo mu murenge wa Kiyumba yatsinze urubanza isubizwa uburenganzira yatswe n'ibitero by'abacengezi. Akomeza yizeza abaturage ko hari icyizere ko urubanza rw' iyi miryango 218 ruzarangira neza nabo bagahabwa ubutabera kuko ibyo basabwe babyerekanye.

Yongeyeho ko umuturage wese utuye mu gace abacengezu bagezemo mu mwaka w'1998 akaba yarabuze irangamimerere ye akwiye kubigaragaza basanga yujuje ibisabwa abagahabwa uburenganzira bwe.

Kugeza ubu imiryango 572, urukiko rw'ibanza rwa Kiyumba rwamaze kwemeza ko basubizwa uburenganzira bwabo bwo kongera gusubizwa mu bitabo by'Irangamimerere byatwitswe n'Ibitero by'Abacengezi. Mu ntangiriro, imiryango 1284 ni yo itari ifite uburenganzira ku irangamimerere bitewe n'Abacengezi.

Iyi miryango yatangiye kuburana uyu munsi, mu gihe cy'ibitero by'Abacengezi yari ituye mu bice byahoze ari ibyo muri Komini ya Buringa, ubu ni mu mirenge ya Mushishiro, Nyarusange na Muhanga. Hiyongera mo abo mu mirenge ya Rugendabari, Kabacuzi nabo badafite ubu burenganzira.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/06/15/muhanga-urubanza-rwabambuwe-uburenganzira-ku-irangamimerere-nabacengezi-rwatangiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)