Mukura Victory Sport itsinze Kiyovu Sport biyihesha umwanya wa 3 muri Peace (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivuze ko Mukura vs ariyo yegukanye igikombe n'agaciro ka Miliyoni 5 mu mafaranga, ahabwa ikipe yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry'Ikombe cy'Amahoro.

Umukino waberaga kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, ubanziriza undi w'amakipe ahatanira iki gikombe ariyo Rayon Sport na APR FC zageze ku mukino wanyuma.

Mbere y'umukino wa Kiyovu Sports na Mukura VS, hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abahitanywe n'ibiza.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi, byatwaye ubuzima bw'abantu 135 mu Ntara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

FERWAFA yavuze ko igice cy'amafaranga yinjira kuri uyu wa Gatandatu, kizatangwamo inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n'ibi biza.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukura-victory-sport-itsinze-kiyovu-sport-biyihesha-umwanya-wa-3-muri-peace-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)