Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023 nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangajwe urutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuyobora iyo nzu.

Ni urutonde rugaragaza ko Munyantwari Alphonse uheruka kugirwa Chairman wa Police FC ariwe muyobozi ku mwanya wa Perezida kuko ntawundi ugaragara bahatanye.

Ku mwanya Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n'Imari  hagaragaraho Habyarimana Matiku Marcel wenyine, naho abarimo Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidèle ntibemerewe kwiyamamaza.

Aba bombi basanzwe bazwi mu mupira w'u Rwanda cyane nka Gacinya we yayoboye ikipe ya Rayon Sports naho Kanamugire akaba umuyobozi wa Heroes FC akaba ari nawe nyirayo.

Uko kutemererwa kwiyamamaza kuje nyuma y'isuzuma n'isesengura rya Kandidatire zatanzwe ku myanya ya Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora ateganyijwe kuwa 24 Kamena 2023 ryakozwe na komisiyo y'Amatora muri FERWAFA.

Mu bandi batemerewe ko bakwiyamamariza kujya muri komite nyobozi ya FERWAFA  harimo Murangwa Eugène nka Komiseri ushinzwe Tekiniki n'Iterambere by'Umupira w'Amaguru.

Abemerewe kugaragara mu matora y'abazatobora FERWAFA bazatorwa n'abanyamuryango tariki ya 24 Kamena 2023 aho bazatorerwa kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier weguye kuri uyu mwanya mu minsi ishize.

The post Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/munyantwari-alphonse-niwe-mukandida-rukumbi-wa-perezida-wa-ferwafa-gacinya-na-murangwa-mubatemerewe-kwiyamamaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyantwari-alphonse-niwe-mukandida-rukumbi-wa-perezida-wa-ferwafa-gacinya-na-murangwa-mubatemerewe-kwiyamamaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)