Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yashinjuwe n'uwakatiwe - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi woherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

Munyenyezi aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda, gushishikariza Interahamwe kwica, n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku ngufu abagore n'abakobwa bicwaga kuri za bariyeri hafi y'aho yari atuye Ku Mukoni n'ahandi mu mujyi wa Butare.

Munyenyezi w'imyaka 53, ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga atashoboraga kujya mu bwicanyi.

Cyriaque Habyarabatuma, wakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya jenoside, yambaye imyenda y'imfungwa imbere y'abacamanza, yavuze ko ntacyo apfana na Munyenyezi.

Ati: 'Namumenye nk'umukazana wa Maurice Ntahobari wari utuye i Butare, akaba umugore wa Sharom Ntahobari. Ni uko muzi.'

Yongeyeho ko yari azi Munyenyezi kuko sebukwe na nyirabukwe [Ntahobari na Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri] bari abantu azi, ati: 'Sebukwe nari muzi n'umugabo we twari tuziranye'.

Habyarabatuma yavuze ko yari umukuru wa gendarmerie i Butare kuva mu 1990 akahavanwa tariki 19 Mata(4) 1994 ahawe akandi kazi i Kigali, akagaruka i Butare muri Kamena(6) uwo mwaka. Yagize ati: 'Ntacyo muziho muri jenoside.'

Abajijwe ko yaba yarigeze abona Munyenyezi kuri bariyeri yari hafi y'iwabo, yagize ati: 'Iyo bariyeri yari iriho abagabo gusa, nta mugore nigeze nyibonaho.'

Yavuze ko ubwo yagarukaga i Butare mukwa gatandatu 'aho nta bariyeri yongeye kuhabona, nta na bariyeri zari zikiri mu mujyi wa Butare'.

Ubushinjacyaha bwavuze ko byandikwa nk'uko Habyarabatuma yabivuze ko yavuye i Butare tariki 19 Mata kandi atongeye kumenya ibyaberaga kuri za bariyeri.

Undi mutangabuhamya ushinjura wumviswe ni 'Adjudant-chef' Emmanuel Rekeraho wari ushinzwe 'protection civile' muri gendarmerie i Butare ari nayo yashyizeho za bariye mu mujyi wa Butare.

Rekeraho yavuze ko nta bariyeri n'imwe i Butare yari iriho umukobwa cyangwa umugore, bityo ko Munyenyezi atigeze agera kuri bariyeri.

Urubanza rurakomeza muri iyi minsi humvwa abandi batangabuhamya bashinjura Munyenyezi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-ukurikiranyweho-ibyaha-bya-jenoside-yashinjuwe-n-uwakatiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)