'Mureke dutegure umunsi n'ahantu tuzarwanira turebe imbwa n'umugabo' abahanzi 2 bakomeye bo muri Uganda bahigiye gukurana amenyo mu rwego rwo guca agasuzuguro  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Mureke dutegure umunsi n'ahantu tuzarwanira turebe imbwa n'umugabo' abahanzi 2 bakomeye bo muri Uganda bahigiye gukurana amenyo mu rwego rwo guca agasuzuguro

Ku wa mbere  w'iki cyumweru nibwo Pallaso yakubise inshyi Alien Skin.

Nyuma Skin yagiye mu biganiro bitandukanye ahamagarira Pallaso kuzamusanga bakarwana byeruye.

Alien Skin yabwiye Sanyuka Tv ati:'Ndashaka gushyira ku iherezo iki kibazo. Mureke dutegure umunsi n'ahantu tuzarwanira hazaboneka imbwa n'umugabo. Tuzarwana iminota 7. Bavuga ko aho inzovu zirwaniye ibyatsi bibigenderamo. Sinshaka ko tuzarwanira mu tuzu twa nta kigenda'.

Nubwo Alien Skin yifuza intambara ariko Pallaso yasabye imbabazi ku byabaye. Ku wa Kane tari ya 1 Kamena 2023 yagize ati:'Nta bibazo mfitanye na Alien Skin. Niba yiteguye intambara nzayirwana nagende ategure neza asabe ibyangombwa anasabe stade njye ndahari'.

Pallaso avuga ko muri Uganda hari ibibuga byagenewe imikino yo kurwana ku buryo yasabye Alien Skin kujya gusaba uburenganzira noneho ategure umukino mwiza wa kinyamwuga.

Aka gapingane kakomeje gufata intera nyuma yamashusho yasakaye Pallaso arimo ahata inshyi nyinshi Alien Skin.



Source : https://yegob.rw/mureke-dutegure-umunsi-nahantu-tuzarwanira-turebe-imbwa-numugabo-abahanzi-2-bakomeye-bo-muri-uganda-bahigiye-gukurana-amenyo-mu-rwego-rwo-guca-agasuzuguro/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)