Musanze: Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba

Igitera cyari cyimaze iminsi cyibangamiye umutekano w'abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke.

Iki Gitera bikekwa ko cyaba cyaratorotse Pariki ya Gishwati, cyagaragaye mu Mirenge ya Rusasa na Mataba mu Karere ka Gakenke, nyuma y'iminsi yari ishize kigaragaye mu Mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze.

Abatuye mu Karere ka Gakenke, bafashe umwanzuro wo kucyicira mu Mudugudu cyari kimazemo iminsi wa Muhororo, Akagari ka Gikombe, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

Ni amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mataba, Dunia Saa'd.

Ibyo bimaze kuba banahise bagitaba muri ako gace. Dunia ashima abaturage kuba barabaye maso, bakicungira umutekano.



Source : https://yegob.rw/musanze-cya-gitera-cyategaga-abagore-cyikabakorakora-gishaka-kubasambanya-bacyishe-cyitimaze-irari-bahita-bagitaba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)