Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee

Umugore w'imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma, nyuma yo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket, ubwo yakekaga ko gukeka ko umugabo we yamwibye amafaranga.

Amakuru ahari akomeza avuga ko uyu mugore mbere yo kwiyahura yari amaze kubura amafaranga ye ubundi agahita anywa uwo muti witwa Rocket.

Gusa n'ubwo byagenze gutya nta kimenyetso gihari cyemeza ko uyu mugabo we yaba ari we wibye aya mafaranga.

Gusa nawe yaje mu mubare wabakekwa kuko ubwo yahamagarwaga abwirwa ko umugore we yaba yiyahuye yaje afite agasamusamu kinzoga gusa icyo ntago cyari ikimenyetso gifatika cyatuma ashinjwa iki cyaha cyubujura.

N'ubwo uyu mugore yajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ameze nkuwaguye muri koma ubu amakuru ahari aravuga ko ari kuzanzamuka nyuma yo kwitabwaho n'abaganga.



Source : https://yegob.rw/musanze-umugore-yagerageje-kwiyahura-nyuma-yo-kureba-aho-yabitse-udufaranga-twe-agasanga-harera-dee/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)