Musanze:Amayobera ku rupfu rw'umunyeshuri wigaga mu 1 muri Exel (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wambere tariki ya 29 Gicuransi 2023, umunyeshuri witwa Ganza Dorianne wigaga mu mwaka wa 1 w'amashuri abanza mu kigo cya Exel School yitabye Imana bitunguranye.

Ubuyobozi bw'ikigo bwabwiye Umuryango ko uwo mwana yitabiriye ishuri nk'abandi, ahagana mu masayine aza kugaragaza intege nkeya nk'urembye ajyanwa kwa muganga birangira apfuye.

Directeur w'icyo kigo Uwamungu Alexandre yabwiye Umuryango ko Nyakwigendera yahaguruste mu ishuri akegera mwarimu we aho yari ku kibaho imbere amukoraho, umwarimu abonye uko akana karimo guhinda umushyitsi aragaterura akajyana ku ryama.

Ati ' Twahamagaye byihuse ababyeyi b'umwana turamufata tumujyana kwa muganga. Icyakora twamugejejeyo nyuma y'akanya gato ashiramo umwuka birarangira'.

Alexandre yakomeje avuga ko umwana yajyanywe n'izego z'ubugenza cyaha ngo hasuzumwe mu byukuri icyaba cyarateye urupfu rwe.
Nta yindi ndwara isasanzwe umwana witabye Imana yari asanzwe afite, usibye uko guhinduka by'akanya gato byabaye bikarangira abuze ubuzima.

Ubu twandika iyi nkuru umwana yajyanywe kuri one stop center I Kigali ngo akorerwe ibizamini, bikaba biteganijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

Ubuyobozi bw'ikigo cya Exel School bukomeje kwifatanya n'umuryngo wa nyakwigendera mu bikorwa byo gutegura ku muherekeza mu cyubahiro(Kumushyingura) nk'uko babidutangarije.

Ubusanzwe Exel School yigamo abana bo mu mashuri y'inshuke (Nursery school) n'abanza azwi nka Primary school)



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/musanze-amayobera-ku-rupfu-rw-umunyeshuri-wigaga-mu-1-muri-exel-school

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)