Musenyeri Welby yasabye Abangilikani muri Uganda kudakurikiza itegeko (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musenyeri Welby yahamije ko nta gisobanuro abayoboke b'Itorero Angilikani babona cyerekana ko guhana ubutinganyi no guheza ababukora bikurikije inyigisho z'Iyobokamana rya gikirisitu n'ijambo ry'Imana bigisha.

Itegeko ryasinywe muri Uganda muri Gicurasi 2023, riteganya ko abantu bafatiwe mu bikorwa by'ubutinganyi bahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe iyo bikozwe hakavamo kwanduzanya indwara zidakira nk'agakoko gatera SIDA bihanishwa igihano cy'urupfu.

Justin Welby yatangaje ko yandikiye ibaruwa ya gishumba Stephen Kaziimba uhagarariye Itorero Angilikani muri Uganda, amugaragariza agahinda atewe n'umurongo ryafashe wo gushyigikira itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina.

Itangazo yasohoye rigira riti 'Nta bisobanuro intara iyo ari yo yose y'Itorero Angilikani yabona itanga ishyigikira itegeko nk'iryo. Ntibiri mu mabwiriza agenga itorero ryacu, ntibiri mu nyigisho zacu, ntibiri no mu Ijambo ry'Imana dusangiye.'

Reuters yanditse ko Kiziimba aherutse gutangaza ko yishimiye itorwa ry'iri tegeko.

Yavuze ko ubutinganyi muri Uganda bwari buri kwimakazwa 'n'abanyamahanga biyita impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu' kandi bihabanye n'iyobokamana n'imico y'abaturage ba Uganda.

Itorero ry'Abangilikani muri Uganda rigaragaza ko 36% by'abaturage b'igihugu cyose ari abayoboke baryo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/musenyeri-welby-yasabye-abangilikani-muri-uganda-kudakurikiza-itegeko-rihana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)