Mushiki wa Diamond Platnumz urukundo rwamuhinduye umusazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Esma Platnumz akaba mushiki w'ukuhanzi w'icyamamare, Diamond Platnumz yavuze ko umusore bari kumwe muri iyi minsi ameze nk'uwamurogesheje.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Esma yavuze ko ubu ameze nk'umusazi kubera urukundo akunda umukunzi we mushya atifuje kuvuga izina.

Yavuze ko atari gusa ahubwo ashobora kuba yaramujyanye mu bapfumu bakaba baramuhaye umuti utuma amukunda cyane.

Ati "Si ukubeshya hari ikintu wankoreye. Mpa nimero y'uwo mupfumu muhamagare mubwire ko umuti we urimo gukora yongeremo n'undi. Iyo umpamagaye ncika intege... Nasindiye mu rukundo."

Muri Nyakanga 2020, Esma Khan Platnumz yari yakoze ubukwe na Yahya Msizwa, gusa nyuma y'amezi 3 yatunguye benshi avuga ko bamaze gutandukana.

Esma Khan yavuze ko urukundo rwamuhinduye umusazi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mushiki-wa-diamond-platnumz-urukundo-rwamuhinduye-umusazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)