Mwanafunzi ntabwo yisondetse pe! Mahoro Claudine witegura kurushinga Ismaël Mwanafunzi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi 'Bridal Shower' (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10, witegura gusezerana na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

Ibi birori bya Bridal Shower byabaye wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023, mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ruherereye i Masaka.

Amakuru avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w'ibirori by'ubukwe.

Ismaël Mwanafunzi na Mahoro ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023, buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye. 

 

 



Source : https://yegob.rw/mwanafunzi-ntabwo-yisondetse-pe-mahoro-claudine-witegura-kurushinga-ismael-mwanafunzi-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-bridal-shower-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)