Nagaruka hazajya hahira rimwe! Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Korea y'Epfo ahakorewe filime nka Squid Game akaba ari kwihugura ibya sinema - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Jeannette umaze kuba ikimenyabose muri sinema nyarwanda, mu kuzikina, kuzandika ndetse no kuziyobora, ubu ari kubarizwa muri Asia muri Korea y'Epfo, aho ari mu mahugurwa yo gutunganya filime mu myandikire, mu miyoborere yazo ndetse n'ibindi bijyana nazo.

Bahavu usanzwe uyobora akanakina muri filime 'Impanga', ikunzwe hano mu Rwanda, ari muri Korea y'Epfo ahakorewe filime nka Squid Game yamenyekanye ku Isi yose doreko yinjije akaya k'amamamiliyoni zirenga 500 z'amadorari.

Uyu mubyeyi kandi aherutse kwegukana igihembo cyateguwe na Rwanda International Movies Award (RIMA), cyari kigizwe n'imodoka y'agaciro ka miliyoni 12 Frw.

Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Korea y'Epfo aho ari guhugurwa ibya sinema
Abakinnye muri filime Squid Game

 



Source : https://yegob.rw/nagaruka-hazajya-hahira-rimwe-bahavu-jeannette-ari-kubarizwa-muri-korea-yepfo-ahakorewe-filime-nka-squid-game-akaba-ari-kwigirayo-sinema/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)