"Nakwemera nkahomba igikombe ariko umwana ntasuzugure abanyarwanda" Mu burakari bwinshi cyane Perezida wa Rayon Sports avuze umwanzuro ukanganye yari gufatira abakinnyi bari bigumuye ku ikipe banze kujyana nayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu burakari bwinshi cyane Perezida wa Rayon Sports avuze umwanzuro ukanganye yari gufatira abakinnyi bari bigumuye ku ikipe banze kujyana nayo.

Perezida w'ikipe ya Rayon yavuze ikintu yari yapanze gukorera abakonnyi bari banze kujyana n'ikipe.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTv10 yavuze ko yari yafashe umwanzuro ko abakinnyi bari banze kujyana n'ikipe batari gukina umukino wa nyuma.

Abakinnyi bari banze kujyana n'ikipe, basabye ubuyobozi ko bagenda ku wa gatanu gusa Perezida we yavuze ko utari burare i Huye ku wa Kane atari bwigere akandagira mu kibuga.

Ibyo yavuze nibyo byatumye bamwe bagenda amajoro kugira ngo badasiba umukino wa nyuma.

Abajijwe ikintu yari kubwira abafana mu gihe yabuza abo bakinnyi gukina barangiza bagatakaza igikombe, yavuze ko yasaba imbazi ariko ntiyemere ko abana bakina n'abanyarwanda.

Ati: 'Mbuze igikombe nasaba imbabazi ariko sinatuma abana bakina n'abanyarwanda uko bishakiye […] bamwe twarabavuje, tubahemba amafaranga arenga miliyoni twabaguze miliyoni zirenga 23.'



Source : https://yegob.rw/nakwemera-nkahomba-igikombe-ariko-umwana-ntansuzugure-abanyarwanda-mu-burakari-bwinshi-cyane-perezida-wa-rayon-sports-avuze-umwanzuro-ukanganye-yari-gufatira-abakinnyi-bari-bigumuye-ku-ikipe-banze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)