Ndasabwa iki ngo nzatahane Inka, Moto na Tele... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biterane by'umuvugabutumwa w'umunyamerika Ev. Dana Morey bizabera mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Si ubwa mbere uyu mukozi w'Imana agiye gukorera giterane i Nyagatare, ariko ni ubwa mbere azaba agikoreye mu Karere ka Bugesera.

"Uko mbizi muri Minisiteri yacu ni ku nshuro ya mbere tugiye gukorera igiterane i Bugesera. Impamvu ni inzara abaturage ba Bugesera bafitiye ijambo ry'Imana kandi n'icyicaro gikuru cya Minisiteri yacu kiri i Bugesera." A Light to the Nations bavuga ku giterane cya Bugesera.

Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry'ibiterane by'ibitangaza n'Umusaruro.


Ibiterane bya Dana Morey byitabirwa n'abantu uruvunganzoka

Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy'amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

By'umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y'Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z'amanywa hazaba Seminari y'Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw'Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by'agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n'ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n'ihene.

Birasaba iki kugira ngo umuntu azagire amahirwe yo gutahana impano zirimo Inka, Moto n'ibindi?



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131145/ndasabwa-iki-ngo-nzatahane-inka-moto-na-televiziyo-mu-biterane-bya-dana-morey-i-rukomo-na--131145.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)