Umugabo ukomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwiho gushyushya imyindagaduro cyane hano mu Rwanda yatangaje ikintu gikomeye anenga indirimbo y'ibyamamare bikomeye cyane hano mu Rwagasabo.
The Cat Babalao wamamaye cyane ku rubuga rwa Instagram yatangaje inenge abona mu indirimbo ya Element,Ross Kana hamwe na kizigenza Bruce Melodie. Mu magambo ya The Cat Babalao yavuze ko iyi ndirimbo amajwi yayo ari meza pe! gusa ngo amashusho yayo ntaho bihuriye.
Uyu mugabo avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kumva iyi ndirimbo ariko yemeza adashikanya ko amajwi yayo nta hantu ahuriye n'amashusho.