Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo wumvise ibiva mu kanwa ka bagize icyo bise Urugaga ruharanira ineza rusange yAbanyarwanda , wibaza ukuntu abantu biyita injijuke' bakurikira umurwayi nka Charles Kambanda, udashobora no gukurikiranya ibitekerezo nibura mu mvugo , kuko mu ngiro ntabyo afite. Wibaza niba koko ari inda gusa iyobora aba bantu, cyangwa niba atari uburwayi bwo mu mutwe bwabarenze, bukabategeka kurota inzovu yanyuze mu mwenge w'urushinge. Ibintu umuntu muzima atarota, noneho ngo anatinyuke kubivugira mu ruhame.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 10 Kamena 2023, ubwo bishyiraga ku Karubanda mu manjwe ngo ni ikiganiro cyanyuze kuri Zoom,no kuri ya maradiyo yabo akwiza urwango, uwitwa Charles Kambanda uvuga ko ari Purofeseri, nyamara imitekerereze ye irutwa n'umuntu utaragize akandagira mu ishuri, yambitse ubusa abiyita Opozisiyo nyarwanda, ubwo yongeraga kwereka isi yose ko ari abanyapolitiki barengeje igihe(Expired/expirés), basigaranye akanwa gusa ko gutukana no kuvuga amahomvu.

Yaberekanye nk'abafite imitekerereze iri munsi y'iciriritse.

Uwitwa Mukunzi Rubens niwe watangaga amagambo, yibaza akisubiza byo kwikirigita ugaseka,kuko nawe ari muri icyo kiryabarezi. Uyu ni wa mushabitsi twese tuzi nka Mr Bean kuri Radio 10, avuga ubusa mu biganiro by'ubuhemu . Ubu rero ngo niwe kizigenza mu gutanga ibitekerezo ngenderwaho mu itsinda rya Porofeseri Kambanda.

Rubens Mukunzi, Inyigaguhuma muri politiki, ngo yarabukereye guhirika ubutegetsi bita ubw'abavantara.

Ivangura rizabata ku gasi, niba ritarakabataho!

Nimumbwire 'ikiganiro kigenewe abanyamakuru'(Press conference/Conférence de presse)cyitabirwa nabanyamakuru 3, nabo basanzwe ari imizindaro y'ibigarasha n'abajenosideri: Jean Claude Mulindahabi wa CPR Info, Gaspard Musabyimana wa Inkingi/CDR , na Ndayizeye Serge wa Itahuka/RNC. Ibi babyita kwikirigita ugaseka. Aba ntibaje nk'abanyamakuru, baje mu kiganiro nk' abarwanashyaka, abasangirangendo mu gusebanya.

Iyo wumvise cyangwa witegereje Charles Kambanda, Condo Gervais, Valentin Akayezu, Elia Ngirabakunzi, Christine Mukama, Arianne Mukundente n izindi njirajizi tumenyere, zanatayanjwe ngo zirafata ijambo muri iki kiganiro, wibaza niba hari akenge na gake nibura aba bantu basigaranye mu bwonko bwabo. Umuntu avuga ubusa azi neza ko ibyo avuze bizajya mu mateka, ndetse ayo mateka akaba byanze bikunze azabimubaza?

Igisekeje, abo nibo birirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ni ibihangange bigiye guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkoranyi na Perezida Kagame. Abanyarwenya baracyariho koko. Waba udashinga ugashaka kubyina? Ntiwabuza umuntu kurota, ariko se kurota uri maso si uburwayi? Uramutse unarose usinziriye kandi, ubundi iyo ukangutse wibuka ko inzozi n'ukuri ari ibintu bibiri bihabanye.

Reka twigarukire kuri uyu Charles Kambanda abenshi bita Rwandarikamurizo kubera akageso k'ubuhehesi kamugize imbata. Abi Tumba muri Butare haba abadandazamagara bahendutse nibo bamuzi neza. Uyu rero niwe ngo wagizwe umuhuzabikorwa wiri tsinda ry'imfube, inzererezi, imburamumaro, inkunguzi , inkotsa, ibisiga by'urwara rurerure bizimena inda.

Kambanda aradutse ati:Burya njyewe ntabwo ndi n'Umunyarwanda, mama niwe Munyarwandakazi. Munyumvire namwe! Hanyuma se, ukivanga ute mu bireba Abanyarwanda, uri umunyamahanga?

Urashaka kutwemeza se ko muri Uganda ukomoka ibibazo byaho wabiboneye umuti, ukaba wadukiriye iby'uRwanda? Aba bamujya inyuma se, si ba Rukurikirizidi nkuko biyita? Kambanda alias Rwivanga, nareke gutobera Abanyarwanda, ajye kurangiza iby'iwabo.

Mu buswa n'ubuhubutsi, Kambanda ati nabonanye n'Abaperezida benshi, barimo n'abibihugu bituranye n'uRwanda(akanabavuga amazina), kandi banyemereye kunshyigikira muri uyu mugambi wo guhirika Kagame ku butegetsi. Ese koko yabonanye nabo ba Perezida?Nubwo ari ibyo gushidikanywaho, reka twemere ko bamwakiriye koko. Niba se baramuhaye uwo mwanya wo kugambana, uretse uburwayi bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye, ni gute utinyuka guhishura abagufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwashyizweho n'abaturage?

Uretse Tshisekedi wabyitangarije ko azafasha umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, niba hari n'abandi babigambiriye, simpamya ko abantu bari ku rwego rwa Perezida w'Igihugu babiganira n'umusazi nka Kambanda.

Ibyavuzwe na Kambanda, abasesenguzi babifashe nko kwitelefona, kwiha ububasha n'icyubahiro adafite, agamije kubeshya injijite zimuri inyuma ko ari umuntu ukomeye, ushobora kubonera Umukuru wIgihugu runaka igihe ashakiye, bakaganira kandi bakemeranywa ku gikorwa kibangamiye ituze ry'ikindi gihugu. Ba Semuhanuka baragwira!

Kambanda arongera ati uko mundeba uku ndusha Perezida Kagame umushahara. Aha ntibisaba kuba inzobere mu gusesengura imbwirwaruhame, ngo ubone ko ibyumushahara uyu Kambanda yabizanye nk'iturufu yo kwifatira za njiji ze, ngo azumvishe ko ari umuherwe udakeneye kunyereza imisanzu yabo, nkuko byagiye bigenda kuri ba Nyamwasa Kayumba, Padiri Thomas Nahimana, n'abandi batekamutwe batapfunnye imisanzu abagaragu babo bakusanyije ngo bagiye gushora intambara ku Rwanda. Ibyabapfu biribwa nabapfumu koko.

Ubu impunzi mu nkambi, abakoropa imihanda na zaruhurura iyo za Burayi n'Amerika, aboza abapfu mu buruhukiro, abaterura imizigo, mwebwe mwese mubona agafaranga mwabize icyuya cy'amaraso, muraje murohe mu bifu bya Kambanda n'ibisahiranda bigenzi bye, ngo mwabonye abanyapolitiki bazabacyura ku ruhembe rw'umuheto!

Mwaba abapfu mwaba abapfu!

Iyo urebye neza, abari kumwe na Charles Kambanda biganjemo abahoze muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC, wa Kayumba Nyamwasa. Bigaragaza ko RNC basanze nta kizima yabagezaho, kuko igihe bamazemo utababaza ikintu na kimwe bungukiyemo, uretse guhora babundabunda, bikanga baringa ngo Kigali irabahiga. Ibashakaho iki ko ikibirukansa ari ikibari mu mutima,

Ikibabaje ariko, izi mburamumaro zihungiye ubwayi mu kigunda, kuko ibi bise urugaga ruzabagaraguza agati, bagasigara nta nurwara rwo kwishima bagira. Amakiriro bayateze kuri Tshisekedi nawe wibereye mu manegeka.

Burya umusazi arasara akagwa ku ijambo. Gasana Anastase, wa muriganya muri politiki(escroc politique), aherutse kubwira Charles Kambanda n'izindi mpfube ati:uhitwa ntafata uruka. Ari Tshisekedi, ari na Kambanda, bombi baracisha hasi no hejuru!

Abanzi b'uRwanda, byumwihariko abifuriza inabi RPF na Perezida Kagame, nimushake undi muvuno, naho uyu wa Kambanda urabongerera umuvumo.

 

The post Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)