Umubiri wa Gisimba wakuwe mu buruhukiro saa mbili za mu Gitondo. Byari amarira, agahinda n'akababaro bivanze n'intimba ku muryango wa Damas Gisimba Mutezintare watabarutse asize ibigwi, amateka y'ibikorwa bitazibagirana. Yari amaze iminsi itanu aruhukiye mu Bitaro bya Nyarugenge biri ku rya nyuma mu Karere ka Nyarugenge.
Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n'abo mu muryango wa Gisimba, inshuti ze, abo yarokoye mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abamumenye kubera ibikorwa by'indashyikirwa byamuranze. Â
Amateka yerekana ko mu kigo yashinze mu 1990 cyarokokeyemo abarenga 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Urugo rwe rwari mu murenge wa Kigali, akagari ni Karama mu mudugudu wa Norvege.
Saa kumi n'ebyiri n'igice inyaRwanda yari yageze ku buruhukiro bw'ibitaro bya Nyarugenge (I Nyamirambo) ahazwi nko ku rya nyuma. Saa mbili zuzuye ni bwo umubiri wasohowe mu buruhukiro. Twahise twerekeza mu rugo aho yari atuye kumusezeraho bwa nyuma.
Ku isaha ya 9:16 ni bwo Padiri yasomye imirongo yo muri Bibiliya 'Dawe wamenyesheje ko urukundo rwawe ruba muri njye nanjye kandi nkarutoza abana bawe. Urumuri rw'iteka rumurikire Damas azabone ijuru abana na we iteka'.
Kuri iyi saha ni bwo hari hasojwe gusezera Gisimba ku bari bamuzi, noneho hahabwa umwanya abo mu muryango we ari nabo basoje. Abitabiriye uyu muhango bahise berekeza muri Kiliziya kuri Paroisse Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.Â
Saa 9:20 Umuryango wa Gisimba Damas wahawe iminota itanu yo kumusezeraho bwa nyuma.
Gisimba yasezeweho bwa nyuma
Umuhango urakomeje tugiye mu Kiliziyaâ¦