Ni nko kwicisha isazi cyinubi! Kiyovu Sports yahombye ibikombe yari yarapangiye, yaciwe agahishyi k'amafaranga hejuru y'abakinnyi itigeze inakinisha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yahombye ibikombe yari yarapangiye, yaciwe agahishyi k'amafaranga hejuru y'abakinnyi itigeze inakinisha.

Kiyovu Sports yatsinzwe n'abakinnyi babiri b'abanya-Sudan kuko yatandukanye nabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Kiyovu Sports yahise icibwa asaga Miliyoni 65 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umukinnyi wa mbere ni Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wigeze gukinira SIMBA SC aho Kiyovu Sports yaciwe Miliyoni 23 950 000 Frw y'imishahara itamwishyuye.

Ikindi kandi Kiyovu Sports yaciwe Miliyoni 31 050 000 Frw nk'indishyi yo kuba yaramwirukanye bidakurikije amategeko.

Undi mukinnyi ni John Otenyal Khamis Roba AKA Manu kuri ubu ukinira Al Hilal Omdurman,  azahabwa Miliyoni 16 000 000 Frw nk'imishahara atishyuwe.

Ni ukuvuga ko Kiyovu Sports itegetswe kwishyura ayo mafaranga bitarenze iminsi 45. Nitabikora izabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.



Source : https://yegob.rw/ni-nko-kwicisha-isazi-cyinubi-kiyovu-sports-yahombye-ibikombe-yari-yarapangiye-yaciwe-agahishyi-kamafaranga-hejuru-yabakinnyi-itigeze-inakinisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)