Ni umuherwe weguriye Yesu ubutunzi bwe: Ibyih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yakumbuje abantu ubwiza bw'ubwami bw'Imana agira ati 'Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora'.

Ev. Dana ukorera ivugabutumwa rye ku Isi hose ariko akibanda ku mugabane wa Afurika, amaze kugera mu bihugu byinshi bigize uyu mugabane abwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo birimo Congo, Tanzania n'ibindi, ndetse akaba ategerejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2023 aho azakora ibiterane mu duce turimo Bugesera.

Ev. Dana Morey, hamwe n'abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Morey Corporation. Ni uruganda rukora ibikoresho bya electoroniki, rukaba ruherereye i Woodridge, muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muvugabutumwa wishimirwa bikomeye mu biterane by'ibitangaza no kubohoka akora mu bihugu binyuranye ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika, agira n'uruhare mu bindi bikorwa birimo imishinga mpuzamahanga nka "Christ for all nations na caring for kids" yita ku bana batishoboye.

Icyifuzo cya mbere cya Dana Morey ni ivugabutumwa ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y'Epfo hazwi nka Latin America, Ubuhinde n'Uburayi bw'Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 1986, Dana Morey yashakanye na Karman bubaka umuryango. Kugeza uyu munsi babanye neza cyane ndetse urukundo rwabo rufatwa nk'ikitegererezo kuri benshi.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n'Umunyamabanga w'Inama y'Ubuyobozi ya "One God â€" One Day â€" One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde niwe Perezida w'uyu muryango. Bose bafite intero imwe igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

Dana Morey yagize ibihe atazibagirwa mu buzima bwe ndetse byamuzamuye akaba ikimenyabose.

Umwaka wa 1978 - 1982 yahawe Impamyabumenyi muri Media Comm, cyane cyane mu nyigisho za gikristu. 1985 yashinze Light To The Nations Evangelistic Ministries, naho mu 1986 yatangije The Morey Corporation, akaba ayifatanyije n'abavandimwe be. Mu1987-1998 yari aherereye mu Ntara ya DuPage, akaba yari mu bashizwe gereza yaho.

Si ibyo gusa yakomeje kugera kuri byinshi kuko mu1989-1993 yabaye Pasiteri muri A Light to the Nations Church, naho mu 2000-2003, yari Umwigisha wimenyereza umwuga muri NLP Institute of Chicago.

Mu 2000-2005 yagizwe umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi akaba na Perezida w'itsinda Children of Promise International, mu 2001-2006 yari mu bahagarariye Gahunda yo gufasha imfubyi muri Ukraine hamwe na Slavik Radchuk (ibigo by'imfubyi 28 nibyo bari bashinzwe).

Mu 2003 kugeza mu 2008 yagizwe umwe mu bagize Inama ya Word Orphans (India), mu 2003 aba umwe mu bagize Christ for All Nations, naho mu 2006 yagizwe umubwirizabutumwa Mpuzamahanga na Reinhard Bonnke, mu 2008 atangiza gahunda yo kugaburira abana bakennye afatanyije na ministeri ya Mexic.

Mu 2010 yatangije gahunda yise East Africa Evangelist Crusades. Mu 2014 yabaye umufatanyabikorwa w'Umuryango "A Light to the Nations Africa Ministries" watangijwe n'umunyarwanda Pastor Dr Ian Tumusime.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130386/ni-umuherwe-weguriye-yesu-ubutunzi-bwe-ibyihariye-kuri-dana-morey-utegerejwe-bikomeye-mu-b-130386.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)