Niba mushaka kujya muri CAN mumpe akazi - Umutoza wa Mozambique abwira Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Mozambique, Chiquinho yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika rugomba kumuha akazi.

Ni nyuma yo gutsinda u Rwanda 2-0 mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Gutsindwa uyu mukino bikaba byahise bishyira akadomo ku nzozi z'u Rwanda zo kuba rwabona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Mozambique akaba yavuze ko u Rwanda yari yize neza imikinire yarwo.

Yakomeje avuga ko igice cya mbere cyari gihagije ngo abe yamaze kwica imikinire y'u Rwanda wabonaga ko rwasatiraga cyane runyuze ku mpande.

Ubwo ikiganiro n'itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise ababwira ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika basigarana nimero bakazamuvugisha ko ari we uzabatwarayo.

Ati "Niba mushaka kujya mu gikombe cy'Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo."

Mu gihe hasigaye umukino umwe usoza itsinda, Amavubi yamaze kuva mu mibare y'ibihugu bishobora kubona itike y'igikombe cy'Afurika aho ubu ari urwa nyuma n'amanota 2, Benin ifite 5, Mozambique 7 mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 13.

Umutoza wa Mozambique yasabye ko niba u Rwanda rushaka kujya muri CAN rwamuha akazi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niba-mushaka-kujya-muri-can-mumpe-akazi-umutoza-wa-mozambique-abwira-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)