Niyo Bosco yagize agahinda gakabije akimara g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasobanuye ko abantu bavuga ibyo bashaka kubera amarangamutima kuko nta bwo bazi ubuzima bwa Niyo Bosco. Akimara gutandukana n'abo bakoranaga yagize agahinda gakabije bitewe no kubura amikoro, n'ikipe bagafatanyije.

Niyo Bosco uzwiho kwandika neza indirimbo, gucuranga Guitar no kubasha gusubiramo indirimbo z'abandi adategwa amaze igihe nta muntu afite umushinzwe nk'uko mu myaka itatu ishize yari muri MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irene. 

Akimara gutandukana nabo yahise ajya mu yindi nzu ifasha abahanzi yitwa Sunday Media Entertainment ariko yahamaze iminsi 43 ahita atandukana nabo. Byaje kumenyekana ko nta masezerano y'imikoranire yari ahari ahubwo byari ugutwika nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu myidagaduro yaba hano mu Rwanda n'ahandi hose ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na Lucky Nzeyimana kuri Televiziyo Rwanda, Niyo Bosco abajijwe icyamutandukanyije na Murindahabi yasubije ati: 'Maze igihe kirekire ntasohora indirimbo. Muri Kanama 2023 nzaba maze umwaka ntasohora indirimbo'. Yakomeje avuga ko yagize agahinda gakabije akimara kuva mu biganza bya Murindahabi. 

Ati: 'Nagize agahinda gakabije kubera kuva mu ikipe y'abamfashaga. Hari abantu bo mu itangazamakuru twaganiraga bakamfata amajwi ntanabizi nyamara bikangiza byinshi". Niyo Bosco ati:'Twakabaye twita ku kintu cyose cyatuma bikemuka aho kwita ku bibazo'. 

Niyo Bosco yasobanuye ko atigeze agirana ibibazo bishingiye ku mafaranga na Murindahabi. Ati: 'Iyo haza kubamo ibibazo by'amafaranga nari kujya kuri RIB kuko mu itangazamakuru siho umuntu aregera undi. Abantu babifashe uko bashaka kuko ntabwo bazi ubuzima bwanjye'.

Ari gutegura umuzingo wihariye indirimbo z'ubukwe

Yagombaga gusohora umuzingo ku itariki 25 Gicurasi 2023 kuko ari wo munsi yaboneyeho izuba hari ku itariki 25 Gicurasi 2000. Indirimbo yise 'Ijwi ry'umutima' yerekana amarangamutima ye n'ubutumwa bushobora gufasha buri wese' 

Yasobanuye ko impamvu yayise kuriya ni uko usanga umutima ufite byinshi ubwira umuntu. Ati: 'Izaba iriho Icyongereza, Ikinyarwanda. Iriho indirimbo 18 zose zifite icyo zisobanuye kandi ndashaka ko izanyambutsa imipaka'.

Uyu muzingo ukoze mu buryo butatu

Niyo Bosco kuri iyi nshuro yikije cyane ku ndirimbo z'ubukwe. Ati:'Imana yaturemeye gukora ubukwe ku babyemera. Nazanye izo ndirimbo kugira ngo ibihangano byanjye bizabafashe. Haba harimo icyo wifuriza imiryango igiye kubana'.

Uyu muzingo ukubiyeho kandi ubutumwa bwerekana umuntu ufite ibintu byose nyamara yarabuze amahoro. Ukaba ufite amafaranga, warya ugasigaza, ukajya aho ushaka ariko ukabura amahoro y'umutima. 

Ati:'Iyo uganira n'umuntu ko wumva ameze neza ubugome buturuka he?'. Iyo ndirimbo yitwa Inkomere ari nayo ikubiyemo ubutumwa bw'umuzingo wose irimo amagambo agira ati:'Bigenda bite ko ururimi rwatandukana natwe kandi ari urwacu?'.

Ni umuzingo ufite indirimbo zo kwinezeza ariko zitirengagije ubutumwa. Niyo Bosco ari wenyine akaba asaba abafana be kumushyigikira bakagura ibihangano bye kugirango abone imbaraga zo gukomeza gukora umuziki. Ati:'Nkeneye ko muzigura kugirango nzabone uko nkora izindi ndirimbo'.

Niyo Bosco yabayeho ari inkomere yihagazeho

Agiye gusohora umuzingo uriho indirimbo 18. Hariho iyitwa Inkomere yihagazeho yashibutse ku buzima bwe kuva akiri umwana. Ati:'Uba ukomeretse ariko uriho . Jye niko mbaho kuva nkiri umwana'. 

Niyo Bosco ari mu myiteguro yo guha abakunda muzika nyarwanda umuzingo amaze igihe kiri mu mezi 10 ategura. Kuri ubu arasaba buri wese waba afite icyo ashoboye mu muziki kumuba hafi kuko nta bantu afite bamufasha ari kwirwariza ibintu avuga ko bimuvuna cyane kandi bigatuma adakora nk'uko yahoze asohora indirimbo kenshi gashoboka none ageze aho amara umwaka nta gihangano ahaye abafana be.

Niyo Bosco yamaze imyaka itatu mu biganza bya Murindahabi, iminsi 43 muri Sunday Entertainment ubu ni bwo ari mu butengamare?


Niyo Bosco yifuza kubona uwamuba hafi mu bikorwa bye bya muzika


Niyo Bosco yagowe cyane no kwakira gutandukana na M.Irene



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130505/niyo-bosco-yagize-agahinda-gakabije-akimara-gutandukana-na-murindahabi-130505.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)