Niyo mwakwiteranya n'undi muntu ntago mwabyara ibiro bye! Byinshi wamenya kuri umwe mu basore barebare ku isi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wembanyama watoranyijwe na San Antonio Spurs.

Uburebure Victor Wembanyama abukomora ku babyeyi be,nyina areshya na 1,90m naho se 1,98m.

Ku nkweto,ushobora kuba wambara nimero 7, 8, 9 cyangwa 10 we yambara nimero 20.5

Areshya na 2,26m naho amaboko ye arambuye,afite 2,43m, afite ibiro 104 kg.

Wembanyama yavukiye i Paris, ni umuhungu wa Elodie de Fautereau, umutoza wa Basketball kandi wahoze ari umukinnyi wayo wabigize umwuga wakiniye n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Uretse nyina, na sekuru ubyara nyina Michel de Fautereau, na nyirakuru Marie Christine, nabo bari abakinnyi ba Basketball, nk'uko umuryango we ubitangaza.

Se, Félix Wembanyama, ni umwimukira wavuye muri DR Congo ajya gushaka imibereho mu Bufaransa, yabaye umukinnyi mu gusiganwa 100m no gusimbuka, akinira icyo gihugu cyamwakiriye kikamuha ubwenegihugu.

Félix mu gihe cye yaciye imihigo mu gusimbuka 7.41m z'uburebure ndetse no kwiruka 100m mu masegonda 11.

Mu ikipe ya Metropolitans 92 yo muri shampiyona y'Ubufaransa yakinagamo yatsindaga ikigereranyo cy'amanota 21 na 'rebound' 10 kuri buri mukino.



Source : https://yegob.rw/niyo-mwakwiteranya-nundi-muntu-ntago-mwabyara-ibiro-bye-byinshi-wamenya-kuri-umwe-mu-basore-barebare-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)