Ntabwo bitwaye nabi! Abakinnyi 12 APR FC ishobora kuba yamaze kumenyesha ko bagomba kwirukanwa nyuma y'intwaro zikomeye igiye kugura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC irimo gukora ibintu byayo bucece, Hari abakinnyi 12 bashobora kuba babwiwe ko bagomba kwirukanwa nyuma y'intwaro zikomeye iyi kipe igiye kugura.

Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda kigeze kure amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC, nizo kipe zikomeye zirimo kuvugwa cyane muri iki gihe bitewe ni uko zimwe zirimo kwirukana ndetse izindi hakavugwa abakinnyi zigiye kugura.

Ikipe ya APR FC irimo gutegura gutangaza kumugaragaro umuyobozi wayo mushya ari we Lt.Col. Richard Karasira, hari n'abakinnyi iyi kipe ishaka gusezerera nyuma yuko irimo kuganiriza abandi bakinnyi bakomeye bakomoka hanze y'u Rwanda izifashisha mu mwaka utaha w'imikino dore ko bivugwa ko igiye kugarura abanyamahanga.

Abakinnyi APR FC bivugwa ko yamaze kumenyesha ko bashaka andi makipe bazaba bakinira umwaka utaha w'imikino.

Ilshade Nsengiyumva, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Gilbert, Itangishaka Blaize, Ishimwe Fiston, Mugunga Yves, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Diedonne, Ngabonziza Gylain, Rwabuhihi Aime Plaside

APR FC umwaka utaha w'imikino izakina imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona n'amanota 63 irusha Kiyovu Sports umubare w'ibitego gusa kuko zombi zanganyaga amanota.

 



Source : https://yegob.rw/ntabwo-bitwaye-nabi-abakinnyi-12-apr-fc-ishobora-kuba-yamaze-kumenyesha-ko-bagomba-kwirukanwa-nyuma-yintwaro-zikomeye-igiye-kugura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)